Inside Rwanda
Get news wherever you are

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya ikaba iya mbere mu munsi umwe igeze hanze umuhanzi Ennly Manzi arishimira uburyo iyi ndirimbo ikomeje kwakirwa

Umuhanzi Ennly Manzi umwe mu bahanzi bakizamuka gusa bakomeje kugenda bagaragaza imbaraga muri muzika Nyarwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya hashize umunsi umwe iyo ndirimbo igahita yegukana umwanya wa mbere arishimira uburyo iyi ndirimbo ikomeje kwakirwa.

Ennly Manzi washyize hanze indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Mbwira,Umunyenga,We Can ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Njye Nawe iyi ndirimbo mu munsi umwe igeze hanze igahita iba iya mbere mu kiganiro cyo kuri Magic Fm kitwa Magic Dope Time arishimira uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Insiderwanda Ennly Manzi akaba yadutangarije ko yishimiye uburyo iyi ndirimbo yakiriwe aho yagize ati “Byanshimishije cyane kuba nashyize hanze indirimbo igahita ibasha kuba iya mbere n’ibintu byiza gusa ndifuza ko byakomeza ntibibe kuri Magic Fm gusa ahubwo no mubindi biganiro byo kuma radiyo atandukanye ndifuza ko iyi ndirimbo yakomeza kugenda ikundwa nkuko yatangiye kubingaragariza “.

Ennly Manzi akaba yakomeje adutangariza ko nyuma y’iyi ndirimbo afite ibinmdi bikorwa byinshi yifuza kugenda ageza ku bakunzi ba muzika ndetse anabasaba gukomeza kumushyigikira nawe ko atazatenguha kubaha ibihangano biryoheye amatwi.

Kanda hano wumve indirimbo Njye Nawe ya Ennly Manzi

You might also like

Comments are closed.