Inside Rwanda
Get news wherever you are

Nyuma y’iminsi mike umuhanzi G-Bruce ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Kiss Kiss arishimira uburyo iyi ndirimbo ikomeje kumwinjiriza agatubutse-Amafoto

Umuhanzi G-Bruce umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe n’ijwi rye ndetse n’amagambo agaragara mu ndirimbo ze nyuma y’iminsi mike ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Kiss Kiss arishimira uburyo iyi ndirimbo ikomeje kumwinjiriza agatubutse.

G-Bruce wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Karyamyenda,Aranyigana yakoranye na Fireman ndetse na The Son,Akaruhuko,Ndinde ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye nyuma y’iminsi mike ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya Kiss Kiss uyu muhanzi akomeje kugenda yishimira uburyo iyi ndirimbo ikomeje kugenda imwinjiriza agatubutse bitewe nuko ubu ari kugenda aririmba mu birori byinshi by’ubukwe.

Nkuko G-Bruce yabitangarije insiderwanda akaba yadutangarije ko iyi ndirimbo ikomeje kumwinjiriza agatubutse aho yagize ati “Ntagihe kinini gishize amashusho y’indirimbo yanjye Kiss Kiss agiye hanze gusa ndishimira uburyo iyi ndirimbo ikomeje kugenda yakirwa n’abakunzi ba muzika ndetse n’uburyo ikomeje kugenda inyinjiriza kuko ubu ndimo kugenda mbona ibiraka byinshi byo kuririmba mu bukwe kubera iyi ndirimbo rero nkaba mbona ari intambwe nziza kandi ngomba gukomerezaho”.

Nkuko yakomeje abidutangariza akaba yadutangarije ko afite imishinga myinshi yagiye ategura yifuza gushyira hanze muri uyu mwaka kandi yizeye adashidikanya ko abakunzi b’umuziki ibyo ari kubategurira byose bizarushaho kubashimisha kuko nyuma y’iyi ndirimbo ateganya gushyira hanze n’izindi ndirimbo bityo icyo asaba abakunzi ba muzika ari ukumuba hafi nawe ko atazigera abatenguha ku bikorwa.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Kiss Kiss ya G-Bruce

You might also like

Comments are closed.