• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Mu barangiza muri IPRC y'amajyepfo 80% muribo bahita babona akazi bidasabye gutegereza

Abize imyuga n'ubumengiro barangiza mu ishuli rya IPRC y'amajyepfo bakomeje kugaragaza agaciro ku isoko ry'umurimo kuko abagera kuri 80% bahita babona akazi
Oct 11 2017
41
Uburezi

Ni mugihe imibare itangazwa na guverinoma yerekana ko urubyiruko rwo mu rwanda ruri hejuru ya 50% by'abaturage bose,ibi kandi bikaba bitera impungenge leta kuko abarangiza amashuli ari benshi kandi bose bakaba badahita babona akazi.Ibyo bikaba bituma kwigisha imyuga n'ubumenyingiro ari imwe muri gahunda leta yashyizeho mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko

Ibi kandi byiyongeraho ko urubyiruko rwize imyuga n'ubumenyingiro rufasha mu kongera sirivisi zisanzwe zikorwa n'abanyamahanga bavuye hanze y'igihugu.Ishuli IPRC y'amajyepfo ryigisha imyuga n'ubumenyingiro rikaba kandi rimwe mu mashuli 5 leta yashyizeho mu ntara zose n'umujyi wa kigali kugirango atange ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry'umurimo mu rwanda

Mu isuzuma ryakozwe muri werurwe 2017 harebwa uburyo abanyeshuli baharangiza babona akazi,ryarangiye rigaragaje ko 80% ryabo bahita babona akazi bamwe bakaba boherezwa mu bigo n'inganda abandi bakikorera.Kuri Major Dr. Barnabe Twagira uyobora IPRC y'amajyepfo avugako mu myaka 5 ishize ishuli rimaze rikora harangije abanyeshuli 1068 mu byiciro bibiri.

Yemeza ko uyu mubare ari muke ugereranije n'abakenewe ku isoko ry'umurimo mu rwanda.Akomeza agira ati"Nabita nk'igitonyanga mu nyanja kuko nimugoroba navuganaga n'ibigo n'inganda zitandukanye bansaba abanyeshuli barangije kwiga hano,nabashije kubona bakeya abandi bambwirako bifiye akandi kazi"

Yongeyeho kandi ko mu nganda zikunze kubasaba abakozi ari izikora ubwubatsi nizikora ibya mekanike.Ikigo cya Rwanda Energy Group (REG) gikora iby'amashanyarazi nicyo kiri mubikoresha barangije imyuga benshi


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account