• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Mana wee!!! iyumvire ibyabaye kuri aba bageni na Pasiteri w'umuhemu!

Ntibisanzwe ko abageni bageni bagera ku rusengero bikarangira babuze ubasezeranya!
Oct 10 2017
22
Utuntu nutundi

Kari agahinda gakomeye,bamwe bati ni amahano,abandi bati Pasitori w'umuhemu ubwo umusore n'umukobwa basengera mu itorero rizwi nka MTC cyangwa se Mont Moria christian church bari babukereye baje mu munsi abenshi bafata nk'umunsi udasanzwe mu buzima wo gusezerana bageraga ku rusengero bagatereza pasiteri wagombaga kubasezeranya bagaheba.

Ku isaha ya saa cyenda zirenzeho iminota mike ubwo twageraga aho abo bageni bagombaga gusezeranira ku rusengero rwitwa God is Power church ruherereye ahitwa Rwandex twasanze abo bageni ndetse n'abari batashye ubwo bukwe bumiwe abandi amagambo yashize ivuga doreko ibi bintu ari ibintu bidasanzwe kandi ko ari ubwa mbere bibayeho.

Nkuko twabitangarijwe naba bageni,batangajeko biteguye kujyana uwo mupasitoro mu mategeko akaryozwa ubwo buhemu bukomeye yakoze,doreko bavugako bahombye amafaranga atari make ndetse akaba akwiriye no kuryozwa agaciro yabatesheje.

Ni mu gihe uyu witwa pasitoro Mutezintare Jean Marie Vianney wagombaga gusezeranya aba bageni we atangazako yabamenyesheje ko atazabasezeranya kuko bamenye neza ko uyu mukobwa atwite,gusa umuntu akaba yakwibaza ukuntu aba bageni bamenyeshejwe ko batagisezeranyijwe barangiza bakaza gutegerereza ku rusengero ndetse biteguye gusezerana!

 


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account