Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi arasura u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mutarama 2018

Ingendo za Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa muri Afurika ziratangirira mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano muri politiki hagati y’ibihugu byombi.
Jan 11 2018
7
Mu Rwanda

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa yashyize hanze, rivuga ko icyo gihugu gifata Afurika nk’umufatanyabikorwa w’ibanze mu iterambere.

Iri tangazo rivuga ko kandi uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gutegura inama ihuza Ubushinwa n’Afurika izwi nka China-Africa Summit

Rigira riti “Mu myaka 20 ishize, abaminisitiri bose b’Ububanyi n’Amahanga bagiye bahitamo kugenderera ibihugu by’Afurika uko umwaka utangiye. Kuba Wang azakomeza uyu muco bigaragaza ko Ubushinwa buha agaciro umubano wabwo n’Afurika.”

Minisitiri Wang azava mu Rwanda akomereza muri Angola, Gabon no mu Birwa bya Sao Tome na Principe, mu ruzinduko rw’iminsi itanu.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account