Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’Umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima

Perezida Kagame yakiriye abayobozi babiri b’Umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika (African Wildlife Foundation), barimo; Benjamin William Mkapa wigeze kuyobora Tanzania, ubu akaba ari umwe mu bayobozi b’uyu muryango na Kaddu Sebunya uwuyobora.
Jan 11 2018
8
Mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu yabakiriye nyuma y’uko ejo ku wa Gatatu uyu Muryango wahaye Leta y’u Rwanda ubutaka bwo kwaguriraho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bungana na hegitari 27.8.

Ubu butaka bukazatuma ingagi zo muri iyi Pariki y’Ibirunga zisanzura kuko zikomeje kwiyongera kandi ubuso bwa pariki butiyongeraga. Ikigo gishinzwe iterambere (RDB), gitangaza ko mu myaka irindwi ishize mu Rwanda hari imiryango irindwi y’ingagi gusa none ikaba igeze kuri 20.

Mu muhango wo gutanga ubu butaka, Mkapa yashimye umurava n’ubushake bwo kurengera ibidukikije bya Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko ari isomo ryiza ku bandi bayobozi ba Afurika usanga bafata imyanzuro ishyira mu kaga umurage karemano kuko batazi akamaro ko kubungabunga ibidukikije n’ubushake bisaba.

Yagize ati “Dukeneye abayobozi benshi bafite ubushake bwo gufata ibyemezo bigamije kurengera ibidukikije byacu.”

Benjamin William Mkapa w’imyaka 80, yabaye Perezida wa Gatatu wa Tanzania kuva mu 1995 kugeza 2005, ari na Chairman w’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu Chama Cha Mapinduzi, (CCM).

African Wildlife Foundation yijeje ko izakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda hagamijwe kongera umubare w’ingagi mu birunga.

Umuyobozi w’uyu muryango Kaddu Sebunya, yasobanuye ko Pariki y’Ibirunga ari umutungo w’ingenzi ku Banyafurika muri rusange ariko by’umwihariko ku Banyarwanda.

Yagize ati “Ni iwabo w’ingagi n’izindi nyamaswa ariko ni naho haturuka indi mitungo ikomeye nk’amazi akenerwa mu buhinzi; tuzi kandi icyo ubukerarugendo buvuze ku baturage b’u Rwanda.”

Kuva Pariki y’Ibirunga yashingwa mu 1925, imaze gutakaza 54 % by’ubuso bwayo, aho yari ifite kilometero kare 160, zivuye kuri 340 zari zihari mu 1974.

Perezida Kagame yakira muri Village Urugwiro Kaddu Sebunya uyobora African Wildlife Foundation

Kaddu Sebunya uyobora African Wildlife Foundation na Benjamin William Mkapa wigeze kuyobora Tanzania mu biganiro na Perezida Kagame


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account