Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Abana 8 bigiraga muri gereza y'abana ya Nyagatare batsinze ku kigero cyo hejuru

Abanyeshuri 8 bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare barangije amashuri abanza batsinze neza ikizamini cya Leta cyabaye umwaka ushize.
Jan 11 2018
9
Uburezi

Nk’uko tubikesha Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, abanyeshuri bose bakoze ni 16 mu mashuri abanza na ho mu cyiciro rusange hakaba harakoze batanu.

Umwana witwa Icyishaka Pacifique akaba ari uwe wabaye uwa mbere muri iyi gereza, ayo afite impuzandengo y’amanota 6. Muri abo banyeshuri batandatu bari mu cyiciro cya kabiri na ho umwe akaba mu cyiciro cya gatatu.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umunyeshuri witwa Ndagijimana Eric ni we wagize amanota menshi, aho ari mu cyiciro cya mbere n’amanota 23. Mu cyiciro cya kabiri hakaba harimo babiri, na ho mu cya kane hakabamo babiri.

Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hilary aherutse kubwira Insiderwanda.com ko abo bana bigira muri iyo gereza ahari ibyumba b’amashuri.

Avuga ko ko abo banyeshuri bigishwa n’abagororwa bize ibijyanye n’uburezi ndetse n’abacungagereza. Anavuga  ko hajya haza abarimu badahoraho baba baturutse hanze ya gereza.

RCS ngo ifitanye imikoranire n’Ikigo cy’Uburezi (REB) mu rwego rwo guharanira ko umwana wese atavutswa uburenganzira bwe ku burezi.

Yagize ati “Biri mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’abana bafunzwe cyane ko amategeko abaha ibihano bigendanye n’imyaka yabo n’ubundi baba bazafungurwa bagakomeza ubuzima hanze. Ni muri urwo rwego hatekerejwe ko bagomba kwiga, kuko barigaga n’ubundi ariko hatekerezwa n’uburyo bakora ibizamini kugira ngo nibafungurwa bazakomereze amashuri hanze ya gereza bo kuzagira ikibazo cyo gutakara mu masomo.”

Avuga ko amashuri bigiramo ari ku rwego rumwe n’ayo hanze ya gereza abandi bigiramo, aho ngo na REB ikunze gukora ubugenzuzi.

Kugeza ubu iyi Gereza y’abana irimo abagera kuri 372, bakaba bose biga mu byiciro bitandukanye.

MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86,3% na ho abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakaba ari 89,9%.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account