Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Jeannot Witakenge ashobora gusimbura Katauti nk'Umutoza wungirije muri Rayons Sports

Jeannot Witakenge wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports, agiye kungiriza Karekezi muri Rayon Sports, akaba ashobora gutangira akazi kuri uyu wa mbere
Jan 05 2018
21
Sport

Ni mugihe nyuma y’urupfu rwa Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports, ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yifashishaga Lomami Marcel nk’umutoza wungirije mu gihe ubusanzwe yari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Amakuru agera kuri Insiderwanda.com aremeza ko iyi kipe yaba yamaze kwemeza Jeannot Witakenge nk’umutoza wungirije, akazatangira akazi kuri uyu wa mbere ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba isubukuye imyitozo yayo initegura igikombe cy’intwari.

Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo tubabaze kuri aya makuru y’umutoza wungirije ndetse n’abakinnyi bane baturutse muri Congo iyi kipe yazanye, ariko ntibyakunda kuko batitabaga telefoni.


Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti
(iburyo) yari inshuti y'akadasohoka ya Olivier Karekezi


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create AccountLog In Your Account