Inkuru Irambuye

inkuru ya Alexis Namahoro
Share Button

Abarenga 1000 biga mu mashuli yisumbuye hirya no hino mu gihugu batishoboye n'imfubyi bagiye kugenerwa ubufasha n'umuryango w'abagiraneza wa Mercy Acts Foundation

Umuryango "Mercy Acts Foundation" wo mu Budage usanzwe ufasha abana batishoboye n'imfubyi hirya no hino ku Isi mu kubishyurira ishuli n'ibindi bikenerwa ugiye gutangira ibikorwa nk'ibi mu Rwanda
Jan 05 2018
23
Uburezi

Uyu Muryango Mercy Acts Foundation usanzwe uterwa inkunga na Thomas Salf ukomoka mu Budage akaba ari nawe wawushinze aho ufasha abana batishoboye ndetse n'imfubyi hirya no hino ku isi mu kubishyurira amashuli,kubaha ibikoresho byifashiahwa mu burezi no gutanga ubujyanama bushingiye ku iyobokamana.
Ubwo Thomas Salf yari mu kiganiro n'Abanyamakuru yavuze ko kugirango afate icyemezo cyo kuza mu Rwanda ari uko yaje kujya akunda kwandikirwa n'umusore w'umunyarwanda kuri Interineti maze akajya akunda kumubwira amagambo yuje ubumuntu maze nyuma akaza kumva yahura nawe.

Yagize ati "Namaze igihe nandikirwa n'umusore w'umunyarwanda,wambwiraga ko yitwa Jado Fils Murasira.yakomeje kujya anyandikira kenshi,ambwira amagambo meza,arimo ubumuntu,arimo ikinyabupfura,mbese naje kumutangarira.Nyuma nifuje guhura nawe,ariko bitewe nuko nta Visa yo mu Rwanda narimfite naje kumusaba ko twahurira i Nairobi kuko nari najeyo.ndumva hashize imyaka itatu.Gusa naje gusanga ari umusore wigirira icyizere,udacika intege,mbese ugira umurava n'ubushake nuko musezeranya kuzafatanya nawe."


Jean de Dieu Murasira ubwo yari avuye kubonana na Thomas Salf muri Kenya.  Photo/Whatsapp

Kuri Murasira Jean de Dieu ukunze gukoresha amazina ya Jado Fils Murasira ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko kugirango amenyane na Thomas byamutwaye kutarambirwa dore ko hari n'igihe yamwandikiraga akaba yamara amezi abiri ataramusubiza.Yavuze  kandi ko yari afite inzozi zo kuzagira icyo amarira Sosiyete bivuye ku wundi muntu.


Jean de Dieu Murasira na bamwe mu bana ba Thomas Salf.Photo/Whatsapp

Mu kiganiro na Murasira Jean de Dieu  yagize ati"Byarangoye cyane kugirango menyane na Salf,gusa n'ubusanzwe ntabwo njya nshika intege kuko urebye igihe gishize nakabaye narabiretse.Gusa njyewe nari mfite inzozi zo kuzagira ikintu namarira abandi kabone nubwo byva ku wundi muntu kuko njyewe nta bushobozi mfite."

Ku ikubitiro uyu muryango Mercy Acts Foundation ugiye guhagararirwa na Jean de Dieu Murasira hano mu Rwanda nkuko byemejwe na Salf Thomas umuyobozi w'uyu muryango ndetse akaba n'uwawushinze yavuze ko ugiye gutangirana n'abana 1184 batishoboye aho yavuze ko ibikorwa byawo byibanze bigiye gukurikiranwa na Murasira mu gihe bataragira icyicaro i Kigali akazaba akurikirana ibijyanye no gutoranya abana bazafashwa n'uyu muryango aho gahunda yawo yo gufasha igomba gutangira n'umwaka w'amashuli wa 2018

Jean de Dieu akaba yavuzeko abana bazatoranywa ari abatishoboye n'imfubyi bo hirya no hino mu gihugu'ko ariko nubundi uwaba yumva arebwa n'iki gikorwa yajya yifashisha WhatsApp (0786200350) mu kumuha amakuru nyuma bakazajya bamenyeshwa ibisabwa ndetse ko nta kiguzi iyi gahunda isaba.


Thomas Salf Mu kiganiro n'abanyamakuru 


Murasira Jean de Dieu ukunze kwitwa Jado Murasira ku Mbuga Nkoranyambaga
photo/Whatsapp


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account