Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Yaya Touré, Pogba na Naby Keïta mu bihangange bizaca mu maso y’Abanyarwanda mu 2018

Mu gihe 2017 yabaye nk’umubirizi ku bakunzi b’imikino by’umwihariko abihebeye umupira w’amaguru, 2018 itangiye ibahishiye byinshi birimo no kuzazana ibihangange ku Isi nka Gnégnéri Yaya Touré ukinira Manchester City, Eric Bertrand Bailly wa Manchester United ndetse na Naby Keïta wa RB Leipzig yo mu Budage.
Jan 02 2018
21
Sport

Umwaka ushize Ikipe y’Igihugu Amavubi ntiyitwaye neza ku ruhando mpuzamahanga, haba mu irushanwa rihuza ibihugu byo mu Karere (Cecafa Senior Challenge Cup) aho itabashije kurenga amatsinda ndetse inatangira nabi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.

Inzozi n’ibyifuzo ni byinshi mu 2018 by’umwihariko kubona Amavubi yitwara neza uhereye ku rugendo wo gushaka igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN). Iri rushanwa rizabera muri Maroc kuva ku ya 12 Mutarama kugeza iya 4 Gashyantare 2017. U Rwanda ruri mu itsinda rya C hamwe na Nigeria, Libya na Guinée Equatoriale.

Ibihangange muri ruhago bizaza mu Rwanda mu 2018

Nyuma y’imikino ya CHAN 2018, umukino u Rwanda ruzakurikizaho wo ku rwego mpuzamahanga ni uwa Côte d’Ivoire uzabera i Kigali tariki 23 Werurwe mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.

Uyu ni umwe mu mikino ikomeye cyane uzatuma Abanyarwanda baryoherwa no kubona imbonankubone benshi mu bakinnyi bari basanzwe babona kuri televiziyo. Côte d’Ivoire itarabasha kubona inota mu itsinda H kuko yatsinzwe umukino wa mbere na Guinée ibitego 3-2 izaba ihanganye n’Amavubi na yo yatsinzwe na Centrafrique ibitego 2-1.

Iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba cyegukanye igikombe cya Afurika mu 2015, kizaba cyamanukanye intwaro zacyo zikomeye ziganjemo abakinnyi bo ku mugabane w’u Burayi nka Yaya Gnégnéri Touré wari warasezeye gukinira iki gihugu ariko nyuma yo kubona ko gikomeje guta ikuzo akaba yariyemeje kongera kugikinira.

Touré wanditse amateka mu makipe atandukanye nka AC Monaco, FC Barcelona na Manchester City akinira ubu, azaba afatanyije na Serge Aurier wa Tottenham Hotspur, Eric Bertrand Bailly wa Manchester United, Max-Alain Gradel wa Toulouse, Gervinho Yao Kouassi wamamaye muri Arsenal na AS Roma ubu akaba akinira Hebei China Fortune mu Bushinwa, Wilfried Zaha ubica bigacika muri Crystal Palace n’abandi.

Yaya Gnégnéri Touré ari mu bakinnyi bazazana na Côte d'Ivoire mu Rwanda muri Werurwe 2018

Amavubi azakurikizaho gusura Guinée tariki 5 Nzeri, nyuma y’icyumweru kimwe aya makipe yongere ahurire i Kigali mu mukino wo kwishyura tariki 9 Nzeri. Nubwo Guinée atari igihugu gifite amateka adasanzwe muri ruhago ya Afurika, muri iyi myaka cyakoze umushinga mwiza wo kuzamura abana uranagihira kuri ubu kikaba ari kimwe mu bihugu bifite abakinnyi bakomeye, bakina mu mashampiyona y’i Burayi.

Guinée yihanije Côte d’Ivoire mu mukino wa mbere w’amatsinda, izaba ifite abasore nka kapiteni Naby Keïta ukinira RB Leipzig mu Budage akaba yaraguzwe na Liverpool azatangira gukinira uyu mwaka w’imikino nurangira; azaba afatanyije na Florentin Pogba wa Saint-Étienne na Mathias Pogba wa Sparta Rotterdam bakaba bakuru wa Paul Pogba wa Manchester United; Mohamed Mara wa Lorient mu Bufaransa n’abandi.

Florentin Pogba (ibumoso) mukuru wa Paul Pogba (iburyo) azaza mu Rwanda ari kumwe n'ikipe ya Guinée

Tariki 12 Ukwakira, Amavubi azaba yakiriye Centrafrique i Kigali ari na cyo gihugu kidafite amazina akomeye cyane mu bihuriye n’u Rwanda mu itsinda ariko kitoroshye kuko mu mukino ubanza cyarutsinze ibitego 2-1 i Bangui.

Iyi kipe itozwa n’Umusuwisi, Raoul Savoy, wari muri batatu bagombaga gukurwamo utoza Amavubi hakemezwa Antoine Hey, izaba igendera kuri ba myugariro Dylan Mboumbouni na Cyriaque Mayounga bakinira Olympique Lyonnais, Kapiteni Èloge Enza-Yamissi wa Valenciennes, Amos Youga wa Le Havre zose zo mu Bufaransa.

Naby Leye Keïta waguzwe na Liverpool ari mu bihangange bizaca mu Rwanda mu 2018

Serge Aurier wa Tottenham Hotspur na we azaba ari i Kigali

Amagare na yo azazana ibirori mu 2018

Uyu mukino kuri ubu ukunzwe bikomeye mu Rwanda ahanini kubera umusaruro n’ishema uhesha igihugu, uzazanira Abanyarwanda ibirori bitandukanye bizagaragaramo ibihangange mu kunyonga igare muri uyu mwaka.

Nk’uko byamaze kwemezwa, u Rwanda nirwo ruzakira Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare iteganyijwe muri Gashyantare. Iri ni isiganwa ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye hafi ya bose bo kuri uyu mugabane.

Nyuma ya Shampiyona ya Afurika, Abanyarwanda bazanagira amahirwe yo kubona ibindi bihangange muri uyu mukino bizitabira Tour du Rwanda 2018 izaba muri Kanama bitandukanye n’iyabaga mu Ugushyingo kuko ariyo ya nyuma igiye kuba iri ku rwego rwa 2.2. Biteganyijwe ko kuva mu 2019, Tour du Rwanda izatangira kuba muri Gashyantare iri ku rwego rwa 2.1 aho izaba ishobora kwitabirwa n’amakipe asanzwe akina amasiganwa nka Tour de France.


Tesfom Okubamariam wegukanye Shampiyona za Afurika ebyiri ziheruka ni umwe mu bihangange mu magare byitezwe mu Rwanda


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account