Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

FERWAFA ibuze uyiyobora nyuma y'uko Nzamwita Vincent Degaule akuyemo kandidatire ku munota wa nyuma

Amatora y'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA arangiye imfabusa arizo zitsinze nyuma y'uko Degaule akuyemo kandidatire ku munota wa nyuma
Dec 30 2017
40
Sport

Kuri uyu wa 30 ukuboza nibwo mu buryo butunguranye Nzamwita Vincent Degaule umwe mu bandida babiri bari biyamamarije kuyobara FERWAFA akuyemo kandidatire ye aho yavuze ko abikoze ku mpamvu ze bwite.

Ni mugihe kandi gukuramo kandidatire kwe bitagombaga kubuza ko amatora y'umuyobozi w'iri ashyiramwe agamba gukomeza aho umukandida umwe rukumbi wari usigaye ariwe Rwemarika  Félicité arangiye agize amajwi 13 muri 52 bagombaga gutora bityo hakaboneka imfabusa 39 zose.

Nyuma yo gutsindwa n'imfabusa kwa Rwemarika, akanama kari kayoboye aya matora kiherereye kanzura ko, aya matora asubikwa, akazasubirwamo nyuma y’amezi abiri.

Hagati aho ubuyobozi bwa FERWAFA bwari busanzweho burangajwe imbere na Nzamwita Vincent Degaule ngo burakomeza kuyiyobora mu nzibacyuho, bunategura amatora azaba mu mezi abiri.

Nyuma y’amatora Rwemarika yatangaje ko kuba atsinzwe kuri uyu munsi bitamuciye intege, ahubwo azakomeza guharanira iterambere rya Ruhago.

Ati "Gutsindwa si igitangaza, icyo naharaniraga ni impinduka, sinashakaga iriya ntebe cyane, n’iyo ntsindwa uwari kujyaho wese yari kujyana umukoro kugira ngo Football yongere ikundwe, gusa nzakomeza kwiyamamaza mpaka ibyo nshaka bigezweho"

"Kuba naratinyutse ndi umugore kandi hari abagabo babitinye nayo ni intambwe, tuzakomeza guharanira ibyo twiyemeje mpaka bigezweho"


Rwemarika atsinzwe n'imfabusa ariko ntacitse intege


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account