Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Perezida Kagame ari muri Sudani mu ruzinduko rw'iminsi ibiri

Mu ruzinduko rw'akazi agirira muri Sudani, Perezida Kagame yakiriwe naa mugenzi we Omar Hassan Ahmed al-Bashir
Dec 21 2017
35
Politiki

Kuri uyu wa gatatu nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yerekeje muri Sudani mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri aho rugamije kuganira k'umubano w’ibihugu byombi n’uwo mu karere,Politiki, ubucuruzi n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye mpuzamahanga bireba ibihugu byombi.

Perezida Kagame akigera i Khartoum yakiriwe na mugenzi we wa Sudani Omar Hassan Ahmed al-Bashir aho nyuma yaje kwakirwa ku meza musangiro waranzwe n’imbyino gakondo.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Perezida Kagame arasura inzu ndangamurage y’icyo gihugu (National Archaeological Museum), anasure kaminuza ya “International University of Africa” aho azagirana ikiganiro n’abanyeshuri bayigamo.

Ni mugihe kandi ku munsi wa nyuma w’uru ruzinduko, ibihugu byombi biza gusinyana amasezerano yo gushyiraho komite ishinzwe kugenzura politiki y’ibyo bihugu.

Perezida Omar al-Bashir amaze kugera mu Rwanda inshuro ebyiri mu bihe bya vuba.Ubwa mbere yaje  muri Nyakanga 2016 yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma yongera kugaruka muri Kanama 2017, ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda.


Abaminisitiri Louise Mushikiwabo, James Kabarebe na Vincent Munyeshyaka ni bamwe mu baherekeje Perezida Kagame


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account