Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Uganda yasabwe ibisobanuro ku kwibasirwa kw'Abanyarwanda hamwe n'ibijyanye n'abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda bari ku butaka bwayo

Leta y'u Rwanda ibinyujije kuri Amasaderi Maj.Gen Frank Mugambage yatangaje ko yasabye Leta ya Uganda ibisobanuro ku bijyanye n'ifungwa ry'Abanyarwanda ku mpamvu zidasobanutse hamwe n'ibijyanye n'umugambi w'abantu bari muri iki gihugu bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda
Dec 21 2017
61
Politiki

Hashize iminsi humvikana kwibasirwa gukomeye ku Banyarwanda baba mu gihu cya Uganda aho hakomeje kugaragara gufungwa kwa hato na hato kuri bamwe muri bo.

Nubwo Leta y'u Rwanda yirinze kugira icyo ivuga kuri iki kibazo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage, yatangaje ko u Rwanda rwamaze gusaba ibisobanuro kuburyo bweruye Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano bari muri iki gihugu cy’igituranyi.

Umubano w'ibi bihugu by'ibivandimwe utangira kuzamo agatotsi byari muri Kanama 2017 ubwo Umunyarwanda René Rutagungira yashimutirwaga i Kampala aho yakoreraga ubucuruzi. Uyu mugabo yakuwe mu kabari, atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse harimo Capt. Agaba David  ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.

Ni mugihe kandi nyuma y’amezi agera kuri atatu, Rutagungira yaje kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare, aho bivugwa ko yari yarakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda ari nako abandi banyarwanda mu buryo nk’ubu bagiye bafatwa bagafungwa n’inzego za gisirikare muri Uganda, aho amakuru aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye yavugaga ko ‘hari benshi’ bafashwe.

Abajijwe uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze kugeza ubu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Maj. Gen. Frank Mugambage yahamije ko hari ‘ibitotsi’ mu mubano w’ibihugu byombi ariko ko bigomba gushakirwa umuti ndetse ko u Rwanda rwatangiye kubikurikirana.

Maj. Gen. Frank Mugambage yakomeje avuga ko ibyo bibazo bihari by’abantu bamaze iminsi bafatwa, by’abantu ndetse nabo b’abagizi ba nabi barimo ba bandi bashingira ku ngengabitekerezo za jenoside n’abandi bashaka kugira ngo babe bagira ibikorwa bibi babangamira u Rwanda, ibyo birimo birakurikiranwa kandi turimo turabivugana na leta ya Uganda.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account