Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Perezida Kagame yijeje Abashoramari ko Leta izakomeza kubaba hafi

Ubwo yatahaga ku mugaragaro uruganda rwa “Afriprecast” rukora ibikoresho by’ubwubatsi rwubatswe n'Umunyarwanda Perezida Kagame yavuze ko Leta izakomeza kuba hafi y'Abashora imari yabo mu Rwanda.
Dec 19 2017
43
Ubucuruzi

Kuri uyu wa 18 ukuboza 2017 mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro niho Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yatashye ku mugaragaro uruganda “Afriprecast” rukora ibikoresho by'ubwubatsi birimo  inkuta n’inkingi z’inzu ndende, dare z’ibiraro n’iz’inzu zikomeye cyane kuko zikoze muri béton aho  rwubatswe n’umushoramari w’Umunyarwanda, Bayigamba  Alexis

Uyu munyarwanda, Bayigamba  Alexis wari usanzwe ari umushoramari muri Angola yashimiye Perezida Kagame woroheje ishoramari mu Rwanda aho ibyo byose bituruka ku buyobozi bwiza igihugu gifite burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.

Umukuru w'Iguhugu mu ijambo rye yashimiye by'umwihariko Alexis Bayigamba wahisemo kuza gushora imari mu gihugu cye ndetse asaba n'abandi banya-Angola  kuza gushora imari yabo mu Rwanda mu byiciro byose kuko u Rwanda ruzaterwa ishema no kubafasha.

Perezida Kagame kandi yanavuze urwu ruganda ruje kuba kimwe mu gisubizo cyo kurwanya ubushomeri kuko ruzaha abantu benshi akazi aho ruzakira abakozi bagera ku 1000 ndetse akaba yijeje Umuyobozi warwo Bayigamba Alexis ko atazagira ikibazo kijyanye n'isoko ndetse ko n'ikibazo yahuraga nacyo cy'isima ihenze yamaze kuganira na Minisiteri ibishinzwe bityo ko kigiye kuva mu nzira.

Igice cya mbere cy'uru ruganda rwubatse kuri hegitari 15  cyubatswe na  miliyoni 25 z’amadolari y’Abanyamerika ariko rukaba ruteganya kwaguka rwatangiye kubakwa muri Gicurasi 2015 rutangira gukora muri Werurwe 2016  aho rufite ubushobozi bwo gukora inzu esheshatu zifite metero kare 100 ku munsi

 


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account