Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yaciye SHISHA mu Rwanda

Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ihagaritse burundu ikinyobwa kizwi nka SHISHA
Dec 15 2017
44
Ubuzima

SHISHA ni ikinyobwa gikorwa hifashishijwe uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hakoreshejwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.

Mu itangazo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yashyizeho umukono, yavuze ko shisha igira ingaruka zikomeye ku buzima, aho yanatera indwara ya kanseri, indwara z’umutima, bityo ikaba itazongera kwemerwa ku butaka bw’ u Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko kunywa Shisha bigira ingaruka zishobora kuruta izo kunya itabi. Ngo kuyinywa mu gihe cy’isaha, bingana no kunywa isegereti ziri hagati ya 100 na 200.

Shisha kandi usibye kuba kuyinywa bigira ingaruka ku buzima ku buryo umuntu ashobora kuba yarwara kanseri zitandukanye, indwara z’umutima, izikunze gufata ibihaha n’izindi zo mu myanya y’ubuhumekero nk’uko zibasira abanywi b’itabi; Shisha ngo ica intege umubiri w’umuntu ku buryo usigara nta bwirinzi buhagije bwo guhanga na ‘microbe’ zishaka kwinjiramo, aho kwandura indwara zirimo igituntu n’izindi biba byoroshye.

Guhagarika ikoreshwa n’icuruzwa rya Shisha mu Rwanda bije nyuma y’aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yeruye akavuga ko Shisha imaze kwamamara mu tubari dutandukanye two mu Rwanda ari ikiyobyabwenge mu bindi.


Itangazo ryasohowe na Minisiteri y'ubuzima (MINISANTE) rihagarika burundu Shisha mu Rwanda


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account