Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Abaturutse impande zose z'isi bitabiriye inama mpuzamahanga ku kwibohora

Ku cyicaro cy'umuryango RPF Inkotanyi hateraniye abasaga 1000 baturutse hirya no hino ku isi mu nama ivuga ku kwibohora n'isabukuru y'imyaka 30 RPF Inkotanyi ibonye izuba
Dec 12 2017
46
Politiki

Kuri uyu wa 12 ukuboza mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo hateraniye inama mpuzamahanga yateguwe n'umuryango wa RPF Inkotanyi mu rwego rwo kwitegura ibirori byo kwizihiza imyaka 30 Umuryango RPF Inkotanyi umaze ushinzwe aho inaganira ku kwibohora n’ukwiyubaka kugamije guhindura Afurika umugabane wihesha agaciro kandi uteye imbere. Iranibandabanda cyane kandi ku bintu bitatu ari byo ‘kwibohora nyako, kwiyubaka no kwigira’. Muri iyi Nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi barenga igihumbi ibiganiro bibiri biri buyitangwemo biribanda ku buhamya bw’abantu bazi neza urugendo FPR-Inkotanyi yanyuzemo mu myaka 30.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Kwibohora kuganisha ku Iterambere: Guteza imbere no guha agaciro Afurika" biteganyijwe ko indi mitwe ya politiki, abafatanyabikorwa n’inshuti za FPR-Inkotanyi bari busangire ubunararibonye ndetse bakigiranaho. Ibi birajyana no kumenyekanisha politiki ya FPR- Inkotanyi n’uko igenda inozwa.

Mu batanze ibiganiro harimo uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa; Jendayi Frazer wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije uw’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika. Abandi barimo umunyemari w’Umunya-Kenya, James Mwangi, uyobora, Dalberg Group.

Kuri Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzaniya yabwiye abari aho ko Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rugera kuri byinshi, bityo akaba abishimirwa na benshi ku mugabane wa Afurika.  Yagize ati “Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere tubona mu Rwanda.”


Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzaniya

Christophe Bazivamo Umuyobozi wungirije wa RPF-Inkotanyi we yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kureka kurangwa n’umuco wo kwikubira cyane cyane ku mashyaka aba yatsinze amatora aho yasabye ibihugu bitandukanye bya Afurika ko byajya bisangira ubuyobozi aho kwiharira byose.


Icyicaro gikuru cy'Umuryango wa RPF Inkotanyi gihererye i Rusororo/Gasabo


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account