Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Ikibazo cyo gutegereza imodoka umwanya muremure muri Kigali kigiye kuva mu nzira

Hagiye kongerwa muri imwe mu mihanda yo muri Kigali imodoka zitwara abagenzi benshi icyarimwe mu rwego gukemura burundu ikibazo cyo gutinda ku cyapa utegereje imodoka
Dec 12 2017
40
Ubucuruzi

Ibi byagarutsweho n'umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu mpuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu mu modoka (RFTC) Bishop Kihangire wavuze ko mu kwezi gutaha imwe mu imihanda yo mu mugi wa Kigali irimo iya Kimironko-Mu Mujyi, Kimironko-Nyabugogo, Kabuga-Nyabugogo na Gatsata izashyirwamo imodoka nini z’iyi mpuzamakoperative, zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70 harimo 50 bicaye abandi 20 bahagaze.

Kihangire yavuze iyi gahunda igamije kugabanya umwanya abagenzi bamaraga ku cyapa bategereje imodoka,ubwinshi bw'imodoka mu muhanda ndetse dushobore no gutwara abagenzi benshi icyarimwe ari nabwo buryo bugezweho mu gutwara abantu n'ibyabo.

Yakomeje avuga ko mu rwego gukemura iki kibazo RFTC yatumije imodoka nini 40 aho 20 murizo zizagera mu Rwanda muri mutarama 2018 mu gihe 20 zisigaye zizahagera mu mpera za gashyantare 2018.


Impuzamakoperative yo gutwara abantu n'ibintu RFTC yari isanzwe ikoresha imodoka ntoya zo mu bwoko bwa Coaster zitwara abantu 29

Ni mu gihe kandi hakomeje gushakishwa imiti yagabanya umuvundo w'imodoka mu muhanda aho ubu hatangijwe gahunda yo kwagura imwe mu mihanda yo mu mugi wa Kigali aho kuri ubu imihanda ireshya na kilometero 54 iri kwagurwa mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba.

Ku ikubitiro ubu icyiciro cya mbere kigizwe no kwagura umuhanda uva ku isangano ryo mu mujyi (Rond Point) kugera mu Gatsata, uwa Kanogo kugera Rwandex gukomeza Prince House Remera. Icyiciro cya kabiri kizakorwa Nyacyonga, Nduba, Nyamirambo n’umuhanda uhuza indi mu Rugando.

Muri gahunda yo kunoza imitangire ya sirivisi mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu guhera mu mwaka utaha, imodoka zitwara abagenzi zigiye kujya zigenerwa imihanda yazo zigatandukanywa n’iz’abantu ku giti cyabo, mu gihe cy’amasaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi na ni mugoroba bataha.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account