Inkuru Irambuye

inkuru ya

Jean de Dieu Murasira

Share Button

Ibyamamare Ali Kiba na Sheebah Karungi bagiye gutaramira Abanyarwanda ku Bunani

Ibyamamare muri muzika mu karere ka Afurika yiburasirazuba bategerejwe i Kigali ku Bunani mu gitaramo kizwi nka
Dec 11 2017
38
Music

Iki gitaramo ngarukamwaka gitegurwa na East African Party ari nayo itegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kikaba giteganyijwe ku bunani tariki ya 01 mutarama ari nayo tariki gisanzwe kiberaho.

Ku nshuro yacyo ya 10 iki giramo gitegerejwemo ibyamamare muri muzika mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba aribo Ali Saleh Kiba wo muri Tanzaniya ndetse na Sheeba Karungi wo muri Uganda kikazabera muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera.


Ali Kiba

Ali Kiba aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2016 ku munsi mpuzamahanga w'amahoro ubwo yarikumwe n'abandi bahanzi bari mu irushanwa rya Coke Studio ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzaniya aho kuri ubu afite indirimbo irimo kubica bigacika aherutse gusohora yitwa " Seduce me"


Sheebah Karungi

Ni mugihe kandi Sheebah Karungi umwe mu bahanzi b'igitsina gore bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda kuri ubu yaherukaga mu Rwanda mu kwa 9/2017 mu gitaramo yari yatumiwemo we na  Run Town umwe mu bakunzwe muri Nigeria.

Uretse aba bahanzi iki gitaramo biteganyijwe ko kizitabirwa na bamwe mu bahanzi b'Abanyarwanda barimo Riderman, Bruce Melodie, Yvan Buravan ndetse n'itsinda rya Tuff Gangz aho kwinjira muri iki gitaramo gisoza umwaka azaba ari amafaranga ibihumbi bitanu ku muntu umwe (5,000frws) n'ibihumbi cumi na bitanu (15,000frws) mu myanya y'icyubahiro.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account