• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Polisi yataye muri yombi Umwalimu wari ubitse ibendera ry'igihugu na Kanyanga iwe mu rugo

Mu karere ka Karongi Umwalimu wigisha mu ishuli ryisumbuye arafunzwe azira kuba yarafatanywe ibendera ry'igihugu,ijerikani ya kanyanga ndetse na bumwe mu bwoko bw'ibinini
Dec 07 2017
11
Mu Rwanda

Uyu mwalimu wigisha mu ishuli ryisumbuye ryo mu Murenge wa Mutuntu akarere ka Karongi afunzwe nyuma y'aho inzego z'umutekano zifatanyije n'inzego z'ibanze zikoze umukwabu wo gushakisha ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu gasentere ka Gasenyi ho mu murenge wa Gitesi bigateza urugomo rukabije rurimo no gukomeretsanya.

Habimana Protogène Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yavuze ko kimwe n'abandi bose inzego z'umutekano ku bufatanye n'inzego z'ibanze zarimo zisaka abaturage ariko bagera kuri uyu mwalimu usanzwe wibana akabanza kwanga gukingura bigaragaza ko hari icyo yicyekaga ariko nyuma aza gukingura maze Polisi imusatse imusangana Ibendera ry'igihugu,litiro 15 za kanyanga ndetse n'ibinini byinshi bigaragara ko yacuruzaga mu buryo butemewe.

Habimana Protogène kandi yakomeje avuga ko muri uyu mukwabu hafashwe n’abandi basore babiri bari bafite urumogi bityo akaba ashimangira ko nta kabuza ibyaha birimo ibyo gukubita no gukomeretsa hamwe n'urugomo bigaragara muri uyu murenge biterwa n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge akaba asaba abaturage gukomeza guhanahana amakuru n'inzego zibishinzwe


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account