• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Abaminisitiri Dr. Musafiri Papias Malimba w'Uburezi na Nsengimana Jean Philbert w'Ikoranabuhanga basimbujwe

Kuri uyu wa gatatu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakuye mu myanya Abaminisitiri Dr.Musafiri Papias Malimba wari uw'Uburezi ndetse na Jean Philbert Nsengimana wari uw'Ikoranabuhanga
Dec 07 2017
25
Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu nibwo ibiro bya Minisitiri w'intebe byashyize ahagaragara itangazo ryashyizweho umukono na Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Dr. Eduard Ngirente rivuga ko "Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, Perezida Paul Kagame yashyizeho abaminisitiri ku buryo bukurikira: Minisitiri w’Uburezi: Dr. Eugene Mutimura, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho: Jean de Dieu Rurangirwa."

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana akuwe kuri uyu mwanya nyuma yo kumara imyaka isaga 6 muri guverinoma mugihe Dr. Musafiri Papias Malimba yinjiye muri guverinoma kuwa 24 Kamena 2015 akagirwa Minisitiri w'Uburezi nyuma yo kuva ku mwanya w’ Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi yashyizeho n'abandi bayobozi barimo Kayumba Olivier wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza  asimbura Antoine Ruvebana, ndetse na Francis Musoni wagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account