• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Uwari witabiriye inama atawe muri yombi na Polisi mu nama yahagurukije Abaminisitiri batatu mu karere ka Musanze

Mu nama yahagurukije Abaminisitiri batatu yiga ku bibazo biri hagati y'abahinzi b'ibirayi hafatiwemo umwe mu bashinjwa guhenda abahinzi
Dec 06 2017
42
Ubuhinzi

Kuri uyu wa gatatu nibwo Abaminisitiri batatu bari uw'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka,uw'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana,ndetse n'uw'Ubucuruzi n'Inganda Vincent Munyeshyaka bahuriye mu karere ka Musanze aho bari baje kwigira hamwe n'abahinzi b'ibirayi, ndetse n'abafite amakusanyirizo y'ibirayi uburyo akajagari kavugwa mu bucuruzi bw'ibirayi hagati y'abahinzi ndetse n'abafite amakusanyirizo y'ibirayi kacika burundu.

Nyuma yo kumara umwanya baganira kuri iki kibazo,humvikanye bamwe mu bahinzi b'ibirayi binubira uburyo bakatwa amafaranga ku musaruro wabo mu buryo budasobanutse.Ni mu gihe kandi uwitwa Serucagu ukuriye amakusanyirizo yose y'ibirayi mu karere ka Musanze yari yumvikanye asobanurira abahinzi ko amwe mu mafaranga bakatwa ku musaruro wabo aba ari ayo kugura imifuko batwaramo uwo musaruro wabo gusa ibi byahise bivuguruzwa Perezida w’abacuruzi b’ibirayi  mu Mujyi wa Kigali wavuze ko ibyo uyu Serucagu avuga Atari byo ngo kuko iyo mifuko avuga ishyirwamo ibirayi yigurirwa n'abacuruzi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka akimara kumva ibivuzwe n'impande zombi kuri uyu Serucagu ahise asaba umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze gusohora uyu Serucagu mu nama maze agahita afungwa aho kugeza ubu yahise acumbikirwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza iri mu Karere ka Musanze.uyu Serucagu kandi yari anamaze kugaragarwaho no kuba agera mu mugi wa Kigali akagurisha ibirayi ku giciro cyo hejuru kandi abahinzi yabubitseho urusyo


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account