• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko mu Misiri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ategerejwe mu Misiri aho araba yitabiriye inama yiga kuburyo ubucuruzi ku mugabane wa Afurika bwatezwa imbere,
Dec 06 2017
3
Mu Mahanga

Iyi nama igomba gutangira kuri uyu wa kane tariki ya 7 kugeza ku ya 9 ukuboza mu gace ka Sharm El Sheikh igomba guhuza bamwe  muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika,abashoramari,ndetse n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora aho izanitabirwa n'Abakuru b'Ibihugu barimo Abdel Fattah al Sisi wa Misiri,Paul Kagame w’u Rwanda, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire,Mohamed Farmajo wa Somalia, Idriss Déby wa Chad ndetse na Azali Assoumani wa Comoros.

Perezida Abdel Fattah Al Sisi  mu butumwa yatanze, yavuze ko iyi nama igamije gutanga umurongo ku bakuru b’ibihugu, leta ndetse n’abikorera bo muri Afurika no ku isi muri rusange, kuganira ku birebana n’ibibazo bikiri mu bucuruzi kuri uyu mugabane

Uyu Mukuru w'Igihugu cya Misiri unaheruka kugenderera u Rwanda yanavuze ko igihugu cye gishyize imbere guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane w’Afurika ndetse ko abona  Perezida adahwema gukorera ubuvugizi urubyiruko, no gushyiraho urubuga rufasha urubyiruko ku mugabane wa Afurika kurushaho gutera imbere nkuko tubikesha urubuga cnbcafrica.com.

Igihu cya Misiri kandi mu mwaka wa 2015 cyakiriye inama yari igamije guhuriza hamwe imiryango itatu kugira ngo ijye ifatanya cyane cyane mu bikorwa by’ubucuruzi, ariyo umuryango wa SADC, COMESA na EAC


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account