• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Nyuma yo Gutsindwa na Kenya umukino ufungura irushanwa, Antoine Hey yahinduye ikipe yose

Mu mukino wa kabiri ugomba guhuza u Rwanda na Zanzibar mu irushanwa rya CECAFA riri kubera mu gihugu cya Kenya, Umutoza w'Ikipe y'Igihugu AMAVUBI yafashe icyemezo cyo gukinisha abakinnyi batabanje mu kibuga ku mukino wa mbere
Dec 05 2017
13
Sport

Ibi Antoine Hey abitangaje nyuma y'uko we n'abasore be batsinzwe umukino wa mbere wabahuje na Kenya yakiriye iri rushanwa kuri iki cyumweru aho batsinzwe ibitego 2-0.

Antoine Hey wanatangaje ko aza guhindura ikipe yose ku mukino uza kumuhuza na Zanzibar kuri uyu wa kabiri avuga kucyaba cyaratumye atitwara neza ku mukino wa mbere yavuze ko ibibazo by'umunaniro ari byo biza ku isonga ndetse ngo n'uburyo bakiriwe nabwo akaba ari bimwe mu byabakoomye mu nkokora.

Yakomeje avuga ko guhindura ikipe yabanje mu kibuga agashyiramo indi ari kimwe mu bizamufasha gukomeza kugerageza abakinnyi be doreko ngo ari na bumwe mu buryo bwo kwitegura CHAN iteganyijwe mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

Uyu mukino uza kubera kuri Kenyatta Stadium iherereye Machakos biteganyijwe ko Antoine Hey aza kubanzamo Nzarora Marcel mu izamu,Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel mu bakina inyuma, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally mu bakina hagati ndetse na Sekamana Maxime, Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjili ku busatirizi.


Amavubi mu mukino ubanza agatsindwa na Kenya ibitego 2-0
 


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account