Inkuru Irambuye >>Nyuma y'uko afunguwe Olivier Karekezi ntiyabashije kwihangana ubwo yari ageze ku mva ya Katauti

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Nyuma y'uko afunguwe Olivier Karekezi ntiyabashije kwihangana ubwo yari ageze ku mva ya Katauti

Ubwo yari ageze kumva y'uwari inshuti ye y'akadasohoka,Olivier Karekezi wari umaze iminsi mu nzu y'imbohe yagaragaje amarira atewe no kubura uwari inshuti ye
Dec 05 2017
92
Sport

Hashize ibyumweru bitatu Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Fc yitabye Imana azize urupfu rutunguranye aho kugeza n'ubu hatigeze hamenyekana icyba cyarabaye intandaro y'uru rupfu rw'uyu mugabo wanahoze ari myugariro ukomeye mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Ni mugihe kandi hari hashize igihe gisaga ibyumweru bitatu Olivier Karekezi wari umutoza wungirije muri iyi kipe ya Rayon Sports atawe muri yombi na Polisi aho yari akurikiranyweho ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Karekezi utarigeze agaragara mu guherekeza uwari inshuti ye banafatanyaga akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports ndetse bakaba barakinanye mu ikpe y'igihugu Amavubi kuko yari yafashwe na Polisi,akigera ahashyinguwe Katauti yahise agaragaza gucika intege bikomeye maze kubera agahinda kenshi asuka amarira kuri iyi mva ya Katauti.

 Karekezi Olivier akaba afunguwe mugihe hari amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yari asanzwe abereye umutoza yari yatangiye gushaka undi mutoza doreko mu minsi ishize iherutse no gusubikirwa imikino yari ifite mbere ya tariki 10 ukuboza n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create AccountLog In Your Account