Inkuru Irambuye >>Ikibazo cy'amafaranga ya buruse ahabwa abagiye kwiga muri kaminuza adahagije kigiye gukemuka

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Ikibazo cy'amafaranga ya buruse ahabwa abagiye kwiga muri kaminuza adahagije kigiye gukemuka

Nyuma y'uko abanyeshuri bakunze kugaragaza ko amafaranga ibihumbi 25 bahabwa na Leta adahagije ku buryo babasha kubaho ndetse bakaniga neza Minisitiri w'Intebe Dr. Eduard Ngirente yabwiye Abadepite ko kirimo kwigwaho
Dec 01 2017
91
Uburezi

Ubwo yagezaga ibikorwa bya Guverinoma mu bijyanye n’uburezi, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yijeje Inteko Ishinga Amategeko hashyizweho Komisiyo iri kwiga ibibazo biri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abadepite bagarutse ku ireme ry’uburezi nk’impamvu nyamukuru y’iki cyuho, by’umwihariko ku mpinduka za hato na hato muri uru rwego, ubucukike bw’abanyeshuri, ibikorwa remezo bidahagije kugera n’aho abanyeshuri bo muri Kaminuza biga bahagaze ndetse no ku nguzanyo y’amafaranga ya buruse ingana n’ibihumbi 25 ahabwa abiga muri Kaminuza n’amashuri Makuru.

Ku kibazo cy’amafaranga ahabwa abanyeshuri ba UR agamije kubatunga, Depite Mukazibera Agnes yabajije Minisitiri w’Intebe niba yaba yarigeze agera muri UR ngo amenye uko icyo kibazo gihagaze. Aho ngo gishobora kuba kibangamira ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Ibi bihumbi 25,nibaza ubuzima abanyeshuri babayeho kandi Umunyeshuri aba agomba kubona uko yishyura icumbi, agomba kugira ibyo ashobora gufungura, hari fotokopi n’ibindi byose asabwa harimo n’ingendo.

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko hashyizweho komisiyo ireba ibibazo bya UR byose, aho ngo n’icyo cy’ayo mafaranga kiri kwigwaho.

Yagize ati “Twakiganiriyeho ndetse nabizeza ko na Komisiyo twashyizeho muri iyi minsi irimo kutwigira ireme ry’uburezi mu rwego rwa Kaminuza n’ibyakorwa, iki nacyo yakigarutseho cyo kureba ngo ‘ese abanyeshuri iyo babonye bwa bufasha bwa leta bwo kwiga bituma babaho mu mibereho isanzwe.”

Yanavuze kandi ko bari kureba n’uburyo abanyeshuri bahabwa amacumbi aho yaba ari atarimo abantu kugira ngo babashe kuba ahantu heza.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create AccountLog In Your Account