• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Inguzanyo ya AfDB yitezweho kuba igisubizo cy'amazi muri Kigali

Leta y'u Rwanda yagurijwe asaga miliyari 215 Frw na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) azarufasha mu gukwirakwiza amazi mu mugi wa Kigali no kuzamura ubumenyi mu iterambere ry’urwego rw’inganda mu Rwanda.
Nov 30 2017
18
Ubucuruzi

Kuri uyu wa Gatatu na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Clever Gatete, na Gabriel Negatu uyobora AfDB mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba nibwo bashyize umukono ku nguzanyo na miliyoni $171 zizashyirwa mu gukwirakwiza amazi n’isukura na miliyoni $84 zizashyirwa mu kuzamura ubumenyi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Clever Gatete yagize ati "Kubijyanye n'amazi,tuzasana, tuzavugurura ndetse tunagure imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi ariyo Musanze, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rusizi. Yavuze ko hazanakorwa inyigo z’ishoramari ryo mu gihe kiri imbere mu turere twa Muhanga, Karongi na Ngoma, kubaka no kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Nzove ku buryo ruziyongeraho metero kibe 35,000 hano mu mujyi wa Kigali ndetse hanubakwe icyiciro cya kabiri cy’uruganda rw’amazi rwa Gihira II rukiyongeraho metero kibe 15,000 ku munsi,  kuvugurura no kwagura imiyoboro y’amazi mu mijyi itandatu yunganira Kigali.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Clever Gatete yavuze ko kandi ko byitezwe ko abaturage miliyoni 1.1 ku bazagerwagaho n’amazi meza kubera iyi gahunda, mu gihe abandi 475, 000 bazagerwaho n’ibikorwa by’isuku n’isukura ndetse ko hari n’ibikorwa remezo by’isukura bizubakwa ibindi bikavugururwa, harimo uburyo bwo guhuriza hamwe imyanda mu Mujyi wa Kigali, ibyo bikorwa bikazagera no mu mijyi ya Rusizi, Karongi, Musanze na Rubavu.

Muri gahunda y’amazi n’isukura iteganywa yose hamwe izashorwamo miliyoni 262 $, aho AfDB yatanzemo 171 $, European Investment Bank ikazatanga miliyoni 45 $, Guverinoma ikazatanga miliyoni zisaga 40 $ andi akazatangwa n’abandi baterankunga.

Aimé Muzola Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe amazi Isuku n’Isukura (WASAC) yavuze ko ayo mafaranga azakoreshwa mu gushyiraho imiyoboro y’amazi, aho dufite imiyoboro henshi ishaje cyangwa se imijyi yagiye yaguka bigatuma n’imiyoboro yari ihari itakibasha kujyana amazi akwiriye kugira ngo abaturage bayabone ari meza kandi ahagije aho uyu mushinga uzanageza ku Banyarwanda amazi ku kigero cya 100% mu myaka irindwi iri imbere.


Vincent Munyeshyaka Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda na Germaine Kamayirese Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu

Aime Muzola Umuyobozi mukuru wa WASAC

 jfdhddgds


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account