Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Nyuma y'uko ISONGA yerekeje muri Cote d'Ivoire shampiyona yahise isubikwa

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu rwanda yasubitswe nyuma y'uko Isonga yitabiriye irushanw ryitwa TIDA ribera muri Cote d'Ivoire
Nov 28 2017
55
Sport

Irushanwa TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan) ni irushanwa rihuza amakipe yigisha umupira w'amaguru (Academies) rigatumirwamo amakipe yo ku mugabane w'Afurika n'andi yo hanze yawo.

Iri rushanwa riteganyijwe gutangira kuva tariki ya 30 Ugushyingo kugeza 6 Ukuboza 2017 rikazabera mu mugi wa Abidjan ryatumiwemo amakipe yo mu Rwanda,Côte d’Ivoire, Ghana, Maroc na Burkina-Faso naho ku mugabane w’iburayi ni FC Barcelona yo muri Espagne, Paris St Germain na St Etienne zo mu Bufaransa.

Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe y'ISONGA yahagurutse I Kigali yerekeza muri Cote d’Ivoire aho igizwe n’abakinnyi 20 bahamagawe n’umutoza mukuru Gatera Moussa aribo:Turatsinze Peter, Bonane Janvier, Mugisha Patrick, Nduwayezu Jean Paul, Cyitegetse Bogarde, Ishimwe Sareh, Twagiramungu Jerome,Iradukunda Emmanuel, Nkubana Marc, Ishimwe Christian, Uwineza Aime Placide, Ndabarasa Tresor,Mugisha Yvan, Mandera Robert, Rutayisire Amani, Songayingabo Shaffi, Ntwali Fiacre, Byiringiro Lague, Uwimana Guilain na Butare Henry.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangajeko Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru ibaye ihagaze bitewe nuko ISONGA hari abakinnyi yajyanye bari basanzwe bakinira amakipe yo mu cyiciro cya mbere ndetse no kuba ikipe y'igihugu Amavubi iri mu myiteguro ya CECAFA iteganyijwe kuva tariki ya 3 na 17 Ukuboza 2017 rikazabera muri Kenya.

Uko Amakipe azahura mu matsinda

Itsinda rya 1:Asec Mimosas, FC San Pedro (Cote d’Ivoire), Fc Lakika (Mali) na Volcan Junior (Cote d’Ivoire)

Itsinda rya 2:Côte d’Ivoire U17 Elephants (Cote d’Ivoire), WAFA (Ghana), Racing Club d’Abidjan (Cote d’Ivoire) na Isonga Fc (Rwanda)

Itsinda rya3:Academie Mohamed VI (Morocco), SOA (Cote d’Ivoire), Ivoire Academie (Cote d’Ivoire) na Royal SC (Burkina Faso).


 


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account