• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Urban Boys itarimo Safi yashyize indirimbo yabo nshyashya ahagaragara

Abasore babiri kuri ubu bagize itsinda Urban Boys bashyize hanze indirimbo yabo bise " Mfumbata "
Nov 28 2017
42
Music

Hashize iminsi itari mike Safi Madiba umwe mu bari abakozi ba kompanyi ya Urban Boys atangaje ko asezeye muri iyi kompanyi ikora ikora muzika mu Rwanda.Safi Madiba wanahise yerekeza mu nzu ya muzika yitwa The Mane akimara gusezera muri Urban Boys abenshi bibajije ikigiye gukurikiraho,gusa Abasore Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kabosi mu kiganiro baherutse kugirana n'itangazamakuru bavuze ko nta kabuza ko abakunzi ba Urban Boys bazakomeza kumva uburyohe bwa muzika ya Urban Boys kabone nubwo umukozi umwe muribo asezeye.

Kuri uyu wa mbere nibwo aba Basore babiri bagize Urban Boys kuri ubu bashyize ahagaragara indirimbo yabo ya mbere nyuma yo gusezera kwa Safi Madiba,akaba ari indirimbo bise" MFUMBATA".iyi ndirimbo kandi akaba ari indirimbo nziza hashingiwe ku magambo ayigize,injyana ikozwemo hamwe no kuba ifite umwihariko w'ubwiza bijyanye n'indirimbo iri tsinda ryari risanzwe rikora.

Mu kiganiro Humble Jizzo ndetse na mugenzi we Nizzo Kabosi baraye bagiranye na Kiss Fm bavuze ko bizeza abakunzi babo gukomeza kubagirira icyizere nk'icyo bari basanzwe babafitiye ndetse babizeza gukomeza kubaha indirimbo z'umwimerere ndetse ko bazakomeza gukora uko bashoboye mugutuma umuziki w'u Rwanda ugera ku ruhando mpuzamahanga.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account