• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Abasaga 300 barangije muri ICK bahawe impamyabumenyi

Abanyeshuri 380 barangije icyiciro kabiri cya kaminuza mu myaka ya 2015 na 2016 mu mashami y’ubukungu, ishami ry’iterambere n’iry’itangazamakuru n’itumanaho mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK nibo bahawe Impamyabumenyi
Nov 24 2017
26
Uburezi

Ni ku ncuro ya gatandatu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK ritanga impumyabumenyi ku banyeshuli barirangijemo.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuli barangije muri iri shuli umaze kuba kuri uyu wa 24 ugushyingo 2017 muri sitade y'akarere ka Muhanga mu mugi wa Muhanga.

Agaruka ku gaciro n’umwanya bahaye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi, Umuyobozi wa ICK , Padiri Dr Ntivuguruzwa Barthazar yahamije ko abasoje amasomo bahawe impamba y’ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo bakiteza imbere n’igihugu cyabo muri rusange.


Bamwe mu banyeshuli bahawe impamyabumenyi

Ishimwe Theophile urangije mu ishami ry’itangazamakuru ahamya ko afite intego yo guhanga umurimo ashingiye ku bumenyi yavomye mu myaka ine amaze ku ntebe y’ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice yavuze ko ICK yafashije kongerera ubumenyi abatuye Muhanga inafungurira  amarembo bo mu tundi turere , bityo byongera ubukungu kuko hari ababonye imirimo abandi bakahanga kugeza ubu itunze benshi.

Nkuko bigarukwaho n’umuyobozi w’ikirenga wa ICK, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, ICK yariyubatse mu buryo bushoboka cyane nyuma y’ikibazo cyo gufunga tumwe mu dushami twayo mu gihe cyashize ariko byabaye inzira yo gutera intambwe ihamye.

ICK ni rimwe mu mashuri ya Kiliziya Gatolika ;imaze gusohora ku isoko ry’umurimo abagera ku 2381 ndetse ikagira n’ibigo by’amahugurwa n’ubushakashatsi bigera kuri bine.


Musenyeri Smaragde Mbonyintege umuyobozi w'ikirenga wa ICK hamwe na Padiri Ntivuguruzwa Barthazar umuyobozi wa ICK


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account