• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Yari amarira gusa ubwo Nyirabukwe wa Katauti,uwahoze ari umugorewe ndetse n'umwana we basuraga imva ye

Irene Owoya uzwi cyane nka Oprah wahoze ari umugore wa Katauti,umwana babyaranye Krish Ndikumana ndetse na nyina umubyara basuye imva ya Katauti ndetse baramwunamira
Nov 20 2017
35
Utuntu nutundi

Irene Owoya Oprah yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 arikumwe n’umwana yabyaranye na Katauti Ndikumana Hamad ndetse na mama we, bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 aba bose basuye imva ishyinguyemo nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana ku buryo butunguranye. Oprah n’umuryango we baturutse muri Tanzania bageze mu Rwanda bakererewe kuko bagize ikibazo cy’ibyangombwa gusa biza kuba ngombwa ko bahagera mu gihe cyo gukura ikiriyo.

Nyuma yo gusoza ikiriyo cya Nyakwigendera Irene Uwoya Oprah, Mama we ndetse n’umwana Oprah yabyaranye na Katauti bahagurutse mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017 berekeza i Burundi. Amakuru agera ku Insiderwanda avuga ko bagiye gusura umuryango wa Katauti uri i Burundi ndetse no kubereka ko bifatanyije mu gahinda.

Oprah na Katauti bari bamaze igihe barashakanye ndetse babyarana umwana w’imfura witwa Krish, icyakora nyuma y’imyaka mike bari bamaranye baje gutandukana ndetse mu minsi ishize Oprah yakoranye ubukwe n’undi musore mu gihe Ndikumana Hamad Katauti yari amaze iminsi atangaje ko ari mu rukundo n’indi nkumi yo mu gihugu cy’Uburundi.


Uwahoze ari Umugore wa Katauti n'Umwana babyaranye bamwunamira


Krish Ndikumana usanzwe aba kw Nyirakuru asuhuzanya na Nyina Oprah


Nyirabukwe wa Katauti asindagizwa nk'umurwayi kubera agahinda


Yari amarira menshi kuri nyirabukwe wa Katauti


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account