• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Umusuwisi Simon Pellaud niwe wegukanye agace ka Nyanza-Rubavu muri Tour du Rwanda 2017

Simon Pellaud ,umusore ukomoka mu gihugu cy'Ubusuwisi akaba akinira ikipe ya Team Illuminate yo muri leta zunze ubumwe za Amerika niwe wambaye umwenda w'umuhondo nyuma y'ikinyuranyo cy'imunota 1 n'amasegonda 26
Nov 14 2017
19
Sport


Byari ibirori ku bakunzi b'uyu mukino aho umuhanda Nyanza-Ruhango-Muhanga-Ngororero-Rubavu abafana bari bakubise buzuye kugirango bihere ijisho ndetse batere akanyabugabo abakinnyi b'Abanyarwanda bari muri iri siganwa.

Ni agace katangiye Hakiruwizeye Samuel uzwi nka Cyihebe ari mu bayoboye abandi nkuko byagenze mu gace kabanjirije aka ku munsi w'ejo.Mu bice bya Muhanga basatira Muhanga, Hakiruwizeye Samuel na Jimmy Uwingeneye bageragezaga gutoroka, ndetse Hakiruwizeye aza no kuyobora igihe gito ariko baza kumugarura.

Hasigaye ibilometero 30 ngo isiganwa risozwe. Kugeza ubu, Jean Bosco Nsengimana niwe uyoboye. Akurikiwe na Areruya Joseph na Ndayisenga Valens aho yabasize amasegonda 35.

Inyuma yabo hari abasiganwa umunani barimo Okubamariam, Pellaud, Clavel, Eyob, Kangangi, Byukusenge, Munyameza na Giday basizwe amasegonda 58.

Nyuma yaho gato Pellaud Simon umusore w’imyaka 25 y’amavuko akinira ikipe ya Team Illuminate yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2013, yabaye uwa mbere muri Shampiyona yo mu Busuwisi mu batarengeje imyaka 23, ndetse mu 2014 na 2016 ahagararira igihugu cye mu marushanwa akomeye yo ku isi yaje gucomoka arabasiga ndetse ashyiramo intera y'umunota urenga ari nabwo yaje kubatanga aho irushanwa ryagombaga gusorezwa.

Ku rutonde rusange rwo kuri uyu munsi wa Kabiri w’irushanwa, ruragaragaza ko Simon Pellaud ariwe uza ku mwanya wa mbere akaba amaze gukoresha amasaha arindwi iminota 50 n’amasegonda 22. (7h50’22’’)

Ararusha Areruya Joseph umunota umwe aho ku munsi wa Kabiri w’irushanwa amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha arindwi iminota 51 n’amasegonda 22. (7h51’22’’).

Ku mwanya wa Gatatu haza Ndayisenga Valens Umunyarwanda ukinira ikipe ya Tirol Cycling Team, akaba amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha arindwi, iminota 51 n’amasegonda 39 (7h51’39’’), akaba arushwa n’uwa mbere umunota umwe n’amasegonda 17 (1’17’’)


AbanyaNgororero nabo bari babukereye ngo bihere ijisho


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account