• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda yafunguye Inama rusange ya 49 y’Ihuriro ry’ibigo by’indege muri AfuriKa (AFRAA) ibera mu Rwanda

Minisitiri w'Intebe Dr. Eduard Ngirente arasaba ibigo by’indege by’Afurika guhuza imikorere bagaharanira icyatuma urwego rw'ubwikorezi bw'indege rutera imbere no kurubyaza inyungu
Nov 14 2017
16
Ubucuruzi

Iyi nama yatangijwe na Minisitiri w'Intebe yitabiriwe n'Abayobozi b’ibigo by’indege muri Afurika, ibigo bikora indege nka Airbus na Bombardier, abayobora ibigo by’indege za gisivili, abayobozi muri rusange basaga 400 bahuriye i Kigali biga uburyo gutwara abagenzi n’imizigo mu ndege   byakunguka.

Minisitiri w’Intebe w'u Rwanda yabwiye abateraniye muri iyi nama kuzirikana ko amasosiyete y’indege ya Afurika yasigaye inyuma ugereranyije n’ay’ahandi.

Yagize ati “Ibihugu bya Afurika n’ibigo by’indege bigomba guhuza imikorere,  irimo gusoresha kimwe ku bibuga by’indege; kuvugurura no kwagura ibikorwaremezo n’abakozi bagahugurwa.”

Dr  Eduard Ngirente yanahamagariye ibihugu bitarashyira umukono  ku masezerano ya Yamoussoukro yo mu 1999, avuga ku gufunguriranira ikirere, kubifata nk’ibyihutirwa.

Yanavuze ko mu guteza imbere ubucuruzi  hagati y’ibihugu bya Afurika, bigomba koroshya itangwa rya Visa, umugenzi akayihabwa ageze mu gihugu yerekejemo. Yashimangiye ko iyo mikorere  yazafasha mu kongera abagenzi mu ndege  n’imizigo zitwara.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibigo by’Indege (AFRAA), Dr Elijah Chingosho, nawe yashimangiye ko urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwagiye rugira ibihombo.

Dr Elijah yavuze ko raporo y’Ishyirahamwe ry’abakora ingendo zo mu kirere “IATA”  yagaragaje ko urwego rw’ubwikorezi mu ndege rwungutse miliyari 34,8 z’amadolari y’Amerika mu 2016 ariko ibigo byo muri Afurika byahombye amagana.

Yagize ati “Ibigo by’indege bya Afurika byahombye miliyoni 700 z’amadolari y’Amerika mu 2015, no mu 2016 bihomba abarirwa muri miliyoni 100 $, no muri uyu mwaka zizahomba nk’ayo … Kuki twakomeza guhomba mu gihe abandi bunguka bigaragara?”


Minisitiri w'Ibikorwaremezo, James Musoni yari yitabiriye iyi nama

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente




Abitabiriye inama bahuriye mu ifoto y'urwibutso


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account