• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Nanone Umunyarwanda Aleluya Joseph niwe wegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda

Aleluya Joseph amaze kwambara umwenda w'umuhondo aho mu gace Kigali-Huye aho isiganwa yra Tour d Rwanda rigeze ku munsi waryo wa kabiri
Nov 13 2017
25
Sport

Ku i saa yine zuzuye ni bwo abakinnyi bari bahagurutse kuri gare ya Kacyiru, ariko bageze ku Gitikinyoni nibwo hatangiye kubarwa ikilometero cya mbere ari nabwo isiganwa nyirizina ryari ritangiye.

Mbere y'uko abasiganwa binjira mu murenge wa Musambira muri Kamonyi, Hakiruwizeye Samuel wa Les Amis Sportifs de Rwamagana ari imbere n'intera y'iminota ibiri n'amasegonda 3 (2,3') hagati ye n'igikundi (Peloton)

Abasiganwa bageze mu Karere ka Muhanga, Hakiruwizeye Samuel ari imbere ariko igikundi cyatangiye kumwegera kuko harimo intera y'umunota 1'49".

Barenze i Nyanza uwitwa Cameron McPhaden ukinira ikipe ya Lowestrates yo muri Canada, yaje gusatira Hakiruwizeye,kugeza ubwo hasigaramo ikinyuranyo cy’amasegonda 19 gusa, biza kurangira n’igikundi cyose kimushyikiriye maze batangira kugendera hamwe.

Ubwo abasiganwa bari baageze I Rusatira Umunyarwanda Aleluya Joseph yaje guca mu rihumye abandi bakinnyi, aragenda arabasiga ndetse anashyiramo amasegonda 24 aba yegukanye intsinzi


Abasiganwa bitegura guhaguruka



Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare


Canal + nayo yateye inkunga Tour du Rwanda 2017


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account