• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Perezida Kagame mu ruzinduko i Dakar muri Senegal mu nama yiga ku Mahoro n'Umutekano

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 ugushyingo nibwo Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yageze i Dakar muri Senegali aho yitabiriye Inama y'ihuriro mpuzamahanga rya Dakar ryiga ku bibazo by'Amahoro n'Umutekano aho igomba kuba ku ncuro yayo ya kane
Nov 13 2017
17
Mu Rwanda

Bibinyujije ku rubuga rwa Twitter, ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriwe na Mugenzi we wa Senegali Macky Sall aho yitabiriye Inama y'ihuriro mpuzamahanga rya Dakar ryita ku bibazo by'Amahoro n'Umutekano igiye kuba ku ncuro ya kane.

Ihuriro mpuzamahanga rya Dakar ryiga ku bibazo by’amahoro n’umutekano (Dakar International Forum on Peace and Security) Perezida Kagame yitabiriye, rifite insanganyamatsiko ivuga ku bibazo bibangamiye umutekano wa Afurika n’uko ibihugu byafatikanya mu kubishakira umuti.Ni inama kandi yitabiriwe n'Abanyacyubahiro basaga 400 baturuka ku mugabane wa Afurika no hirya no hino ku Isi.

Iyi nama ikaba igomba kwitabirwa n'abafite ubunararibonye muri politike mpuzamahanga, mu miyoborere y’igisirikare, harimo kandi abarimu mu ma kaminuza yo muri Afurika yunze Ubumwe (AU), impuguke zo mu Muryango wunze Ubumwe w’Ibihugu by’Iburari(EU), impuguke zo mu Muryango w’Abibumbye(UN) hamwe n’abagize sosiyete sivile.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account