• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Amavubi yegukanye itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 muri Maroc

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa n'ikipe y'igihugu ya Ethiopia ku mukino wo kwishyura Amavubi akatishije itike yo gukina irushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu ku mugabane wa Afurika CHAN 2018
Nov 13 2017
23
Sport

Ni umukino wo kwishyura hagati y'Amavubi y'u Rwanda na Ethiopia wabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa 12 ugushyingo 2017 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.Ni mukino kandi wabanjirijwe n'imvura nyinshi ariko ikaba itabujije umukino kuba ndetse no kwitabirwa n'Abakunzi b'ikipe y'Igihugu Amavubi.

Ni umukino kandi waranzwe n'igihunga cyinshi ku ruhande rw'Amavubi mu minota yambere gusa Amavubi ntiyatinze kwinjira mu mukino aho yakunze gusatira bikomeye ariko hamwe no kwihagararaho ku ikipe y'igihugu ya Ethiopia bikaba byatumye igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. 

Mu gice cya kabiri cyaranzwe no kugabanuka kw'imvura aho n'akazuba kaje kuva ari nako abafana barushaho kwiyongera.Ku ruhande rw'Amavubi yatangiye igice cya kabiri ashakisha igitego aho ba rutahizamu bagiye basigarana n'umunyezamu ariko bikarangira nta gitego kibonetse.Umukino wose waje kurangira nta kipe ibashhije kureba mu izamu ry'iyindi bityo u Rwanda ruba rubonye itike kuuko rwaari rwabashije gutsindira Ethiopia iwabo ibitego 3-2.

U Rwanda kandi rubonye itike nyuma y'uko ikipe y'igihugu ya Misiri isezeye mu irrushanwa rya CHAN igomba kubera muri Maroc mu kwa mbere 2018.

Dore Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi

Ndayishimiye Eric,Manzi Thierry,Kayumba Soter,Usengimana Faustin, Iradukunda Eric, Rutanga Eric,Mukunzi Yannick,Niyonzima Olivier,Manishimwe Djabel,Biramahire Abeddy na Mico Justin

Dore Abakinnyi babanje mu kibuga ku ikipe ya Ethiopia

Jemal Tasew,Getaneh Kebede,Dawa Hotessa,Aschalew Tamene,Saladhin Bargicho,Abebaw Butako,Henok Adugna,Muluelem Mesfen,Mesud Mohammed,Samson Tilahun na Abubeker Sani.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account