• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Tour du Rwanda: Nsengimana Jean Bosco yegukanye umwenda w'umuhondo ku ikubitiro

Mu gace kabanza kabanza k'Irushanwa ryo gusiganwa ku Magare muri Tour du Rwanda kazwi nka Prologue karangiye Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco ariwe ukegukanye
Nov 13 2017
19
Sport

Ni igice kibanza cy'Irushanwa ryo gusiganwa ku Magare muri Tour du Rwanda 2017 aho  buri mukinnyi aba asiganwa ku giti cye hakabarwa igihe yakoresheje.Muri aka gace gakorwa hazegurukwa Stade Amahoro Umunyarwanda ukinira ikipe ya Team Rwanda Nsengimana Jaen Bosco niwe wegukanye intsinzi aho yakoresheje iminota 3' 46" 06 mugihe Ndasenga Valens yaje ku mwanya wa 2 akoresheje 3' 48" 77 naho ku mwanya wa 3 hakaba haje De Bod Stefan ukinira Dimension Data, mu gihe Aleluya Joseph yatwaye uwa kane.

Nsengimana Jean Bosco ku myaka ye 24 akaba yongeye kwegukana aka gace ka Tour du Rwanda aho yari yakegukanye muri Tour du Randa 2015 akoresheje iminota 3' 52' ari nabwo yenegukanaga iri siganwa.Mu ijambo rye yatangaje ko ahimira by'umwihariko Nyakubahwa Paul Kagame wabatekerejeho akabaha amagare yo ku rwego mpuzamahanga aho aari no muyitabira Tour de France

Dore Abakinnyi 10 baje ku myanya y'imbere n'igihe bakoresheje

1. Nsengimana Jean Bosco 3’46"06
 2. Ndayisenga Valens 3’48"77
 3.De Bod Stefan 3’52"87
 4. Areruya Joseph 3’54"44
 5. Kangangi Suleiman 3’55"93
 6. Piper Cameron 3’56"84
 7. Byukusenge Patrick 3’56"97
 8. Mugisha Samuel 3’57"13
 9. McPahden Cameron 3’57"27
 10. Uwizeye Jean Claude 3’57"82

Kurikira Amafoto yo ku Munsi wa mbere wa Tour du Rwanda


Irebere Nkundamaci (ibumoso) na Rwarutabura bari baje gushyigikira abakinnyi b'u Rwanda n'amakipe aruhagarariye


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account