• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yahamagariye ababyeyi gukemura ikibazo cy’abana bava mu ishuri

Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko bakwiye kongera kwiha intego yo gukundisha abana ishuri, abamenyesha ko kwigisha abana ari umurage nyawo bakwiye kubasigira kuko ari wo uzabafasha guhangana n’umuvuduko w’Isi no gutegura ejo hazaza heza.
Nov 05 2017
20
Uburezi

Ubwo yari mu ishuri ry’Abenebikira rya Maranyundo Girls School, Madame Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kutareka abana babo ngo bave mu ishuri byibura kugeza barangije icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba mbere barangije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Maranyundo Girls School riherereye mu Karere ka Bugesera no gutaha inyubako yo kwigiramo, Jeannette Kagame yagarutse ku mbogamizi y’abana bagita ishuri.

Yashimiye umuryango w’Abenebikira biyemeje guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ngo ariko haracyagaragara imbogamizi zimwe na zimwe.

Jeannette Kagame ari kumwe n’abayobozi b’ishuri, abanyeshuri n’abandi bayobozi

Ati “nubwo dufite byinshi twishimira mu burezi, hari aho ugisanga imyumvire iri hasi, aho abana bata ishuri batararangiza n’amashuri abanza. Ibi birababaje ariko bitume twibaza icyo dukwiye gukora nk’ababyeyi n’abarezi.”

Avuga ko uburezi ari wo murage buri mubyeyi wese yakwiye gusigira umwana, bityo ko abana batagakwiye kuva mu ishuri byibura batarangije amashuri yisumbuye.

Ati “Nimunyemerere twongere twihe intego yo gukundisha abana ishuri, tubibutse ko kwiga bizabafasha guhangana n’umuvuduko w’iyi si dutuye, ndetse bikaba n’ububasha bwo gutegura ejo hazaza ho kuba ababyeyi bazarerera u Rwanda.”

Bamwe mu bana biga kuri Ishuri rya Maranyundo bashoje amasomo yabo (Ifoto/Athan Tahobya)

Maranyundo High School ni ishuri ryeguriwe ababikira b’Abenebikira ryatanshwe ku mugaragaro na Jeannette Kagame mu mwaka wa 2008 nyuma yo gushingwa n’abafatanyabikorwa barimo Maranyundo initiative igizwe n’abagiraneza batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, Imbuto Foundation n’abandi nk’uko Soeur Juvenile uyobora iki kigo yabigaragaje.

Uyu muyobozi avuga ko iri shuri ryakira n’abana badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ariko batsinze neza maze rikabafasha kubona abaterankunga.

Ati “Ntidushaka ko hari impano y’umwana w’umukobwa izapfa ubusa kubera yabuze ubushobozi.”

Yashimiye Jeannette Kagame ku bw’ubufasha adahwema guha iri shuri kuva ryatangira gutekerezwa kugeza ubu.

Ati “Madame Jeannette Kagame ntahwema kudutera inkunga, n’ubu yaduhaye impano ya internet ikwira mu kigo azatwishyurira mu gihe cy’imyaka itatu. Mbere twari dufite idahagije tukarwanira ku mabaraza n’ahandi dutanguranwa internet ariko ubu yagikemuye.”

Uyu munsi abanyehuri 56 barangije amashuri yisumbuye bwa mbere mu mateka y’iki kigo, ndetse na 60 barangije icyiciro rusange ni bo bashyikirijwe impamyabushobozi zabo na  Madame Jeannette Kagame.

Kayumba Mutesi Kellen umwe mu barangije amashuri yisumbuye muri iri shuri avuga ko bahawe ubumenyi buhagije aho bigishijwe cyane gushyira hamwe no kuzamurana, ari na byo bituma batsinda cyane.

Ati “batwigisha indangagaciro z’ubunyarwanda, kwiyubaha no kubaha aho uri. Baduha ibyo dukeneye byose ku buryo nta biturangaza hanze kandi n’iyo dutashye baduha impanuro.”

Bamwe mu bana bashoje amasomo yabo mu mwaka wa gatandatu wisumbuye


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account