• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Abinjira n’abasohoka mu Rwanda ntibemerewe kwambukana arenze 10,000 USD batayamenyekanishije

Ishami rishinzwe iperereza ku mari mu Rwanda (Financial intelligence Unit) ryashyizeho amabwiriza agamije kugena ingano y’amafaranga (cash) cyangwa inyandiko mvunjwafaranga bitemerewe kwambutswa umupaka byinjizwa cyangwa bisohorwa mu Rwanda bitamenyekanishijwe ku bakozi ba serivisi z’abinjira n’abasohoka.
Nov 03 2017
20
Ubucuruzi

Nk’uko bigaragara muri ayo mabwiriza N° 01/2017 yo kuwa  2 Ukwakira 2017 y’Ishami rishinzwe iperereza ku mari yerekeye imenyekanisha ry’amafaranga ku mupaka (yasohotse mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda No. 40 yo ku itariki ya 2  Ukwakira 2017), mu ngingo yayo ya gatatu  havugwamo ko ingano y’amafaranga cyangwa agaciro k’impapuro mvunjwafaranga byemerewe kuvanwa cyangwa kwinjizwa ku butaka bw’u Rwanda nyirabyo atarinze kubimenyekanisha ari amadolari y’Amerika atarenga ibihumbi icumi (10,000 USD) cyangwa iyo ngano mu bundi bwoko bw’amafaranga.

Mu ngingo ya kane havugwamo ko umuntu uwo ari we wese winjiye mu Rwanda cyangwa wifuza gusohoka mu Rwanda agendanye amafaranga cyangwa impapuro mvunjwafaranga arengeje 10,000 USD ayamenyakanisha ku bakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka   cyangwa abakozi ba Gasutamo.

Abo  bakozi nibo batanga impapuro zikorerwaho iryo menyekanisha ku mipaka, ku bibuga cy’indege no ku byambu. Kumenyekanisha kandi bikorerwa ibintu byikorewe byambukiranya imipaka bigaragara ndetse n’ibinyujiwe mu mabaruwa cyangwa imizigo iri muri za kontineri.

Bigendekera bite urenze kuri aya mabwiriza?

Mu gihe uwinjira cyangwa usohoka mu Rwanda urebwa n’aya mabwiriza adakoze imenyekanisha cyangwa se akoze imenyekanisha ry’amakuru atari ukuri, ingingo ya munani y’aya mabwiriza ivuga ko ahita acibwa amande angana na 5% y’umubare w’amafaranga yagombaga kumenyekanisha. (Urugero: Niba uwinjira cyangwa usohoka mu Rwanda yari agiye kwambukana miliyoni 20, azahita acibwa amande angana na miliyoni imwe (1,000,000 RWF) ako kanya.

Iyo hakekwa ko amafaranga yambutswa afitanye isano n’ibyaha arafatirwa
 Aya mabwiriza mu ngingo ya cyenda ateganya ko iyo hari ikekwa ry’icyaha cy’iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba n’ibyaha bifitanye isano na byo, abakozi babifitiye ububasha twavuze hejuru, bafatira amafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga kugira ngo bakore iperereza kandi banasabe n’ibisobanuro kuri ayo mafaranga.

Iyo abo bakozi bafatiriye amafaranga, batanga raporo ku buyozi bw’Ishami rishinzwe iperereza ku mari mu gihe kitarenze iminota mirongo itatu (30 min). Iryo Ishami naryo rigomba gufata icyemezo kuri iyo raporo mu gihe cy’isaha imwe kuva ribimenyeshejwe.

Iyo nta mpamvu zikomeye z’ikekwa ry’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba n’ibyaha bifitanye isano nabyo, amafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga bisubizwa nyirabyo.

 Iyo hari impamvu zikomeye zituma hakekwa iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba n’ibyaha bifitanye isano nabyo kandi byatuma hagenzwa ibyaha, Ishami rishinzwe iperereza ku mari rifatira ayo amafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga, rigakora dosiye rikayishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo zifate ibindi byemezo.

Abinjira n’abasohoka mu Rwanda ntibemerewe kwambukana arenze 10,000 USD batayamenyekanishije


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account