• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya

Jean de Dieu Murasira

Share Button

Haribazwa niba indimbo "I Miss You" yaba ariyo mperuka yo gutandukana kwa Urban Boys

Nyuma y'uko hatangajwe amakuru yo gutandukana kw'Abasore batatu bagize itsinda "Urban Boys" ryabiciye bigacika muri muzika nyarwanda bashyize hanze indirimbo yabo bise " I Miss You "
Oct 21 2017
37
Music

Ni mugihe hashize iminsi itari mike hakwirakwizwa amakuru  y'uko itsinda ry'abasore batatu bamenyekanye cyane mu rwanda bakaba bazwi ku izina rya URBAN BOYS baba bagiye gutandukana aho bivugwa ko baba bagiye kwerekeza mu bihugu bitandukanye.



Abasore batatu bagize itsinda URBAN BOYS


 Nyuma y'ayo makuru yo gutandukana aba basore mu buryo butunguranye bakaba bashyize hanze indimbo yabo nshyashya bise I MISS YOU bakoranye na Kitoko kugeza ubu mu gihugu cy'ubwongereza.

Insiderwanda ikimara kubona iyi ndirimbo yifuje kumenya niba ubu bwaba ari ubutumwa iri tsinda rikunzwe n'abatari bake ryaba rishaka kugeza ku bakunzi babo ndetse n'abanyarwanda muri rusange ko bakiri kumwe ndetse ko ibikorwa byabo  nk'itsinda bigikomeje.

Humble Gizzo, ni umwe mu basore bagize iri itsinda akaba yabwiye Insiderwanda ko kubijyanye n'amakuru avuga ko baba bagiye gutandukana nk'itsinda atariyo,ndetse anatubwira ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bugaragaza ko itsinda ryabo rihari kandi ko ririmo gukora.

Yagize ati "Gukorera hamwe nk'itsinda ndetse tugakora indimbo nziza kuri uru rwego ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko duhari nka URBAN BOYS kandi ko dukomeje gushaka icyashimisha abakunzi bacu ariko by'umwihariko abakunda umuziki wacu."

Yakomeje agira ati "Ababana ntibabura ibibazo kuko turi abantu,ariko ntibisobanuye ko ibyo bibazo byadutandukanya nk'itsinda.yongeyeho kandi ko ibivugwa ko ubukwe bwa Safi bwaba ariyo ntandaro yo gutandukana ataribyo kuko ubukwe n'umuziki ari ibintu bibiri bitandukanye cyane."

Yasoje avuga ko bakoreye abakunzi babo indirimbo nziza,ifite amagambo meza y'urukundo kandi ko umushinga wo gutunganya amashusho y'indirimbo I MISS YOU warangiye ikaba irabageraho mu gihe kitarambiranye.



Humble G,                Safi Madiba,                     Nizzo Kabosi




Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account