• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya

Jean de Dieu Murasira

Share Button

Huye:Bamwe mu baturage basigaye bazi agaciro ka siporo ku buzima

Bamwe mu batuye akarere ka Huye bavuga ko gukora siporo bibafasha kugira ubuzima bwiza birinda kurwaragurika ndetse bikanatuma basabana
Oct 13 2017
34
Sport

Ibi babigarutseho kuri iki cyumweru ubwo bahuriraga mu mujyi wa Huye muri siporo rusange yateguwe n'ihuriro ry'abanyashuri biga Pharmacy mu Rwanda ku bufatanye n'akarere ka Huye babinyujije mu kigo cy'igihugu cy'ubuzimaRBC.

Bamwe mu baturage n'abayobozi b'akarere ka Huye bakoze siporo mu mihanda inyuranye yo mu mujyi wa Huye. Mutuyimana J.Paul uhagarariye Association y'abanyeshuri  biga Pharmacy mu Rwanda avuga ko ubusanzwe ibikorwa nk'ibi babikoreraga mu mujyi wa Kigali, ariko ngo batangiye no kubijyana mu turere aho banapima indwara zitandura nyuma ya siporo.

Umuyobozi w'akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko  muri Huye siporo imaze kuba umuco bitewe n'icyo ibamariye, agasaba ababyeyi kuyikangurira n'abana babo kugirango bakure bayikunda.

Uretse kuba habaye siporo  ku baturage n'abayobozi mu karere ka Huye nyuma yayo hanabayeho igikorwa cyo gupima ku buntu abayitabiriye indwara zitandukanye by'umwihariko izitandura mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyumweru cyahariwe kwirinda indwara z'umutim


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account