• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya

Jean de Dieu Murasira

Share Button

Madame Jeannette Kagame yibukije Abanyakirehe ko uburere bw'ibanze bw'umwana buhera mu muryango

Kongera kwita ku burere bw'abana nibyo nyakubahwa Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kuko uburere bw'ibanze buhera mu muryango ,yongeye kugaruka kandi ku mirimo mibi ikoreshwa abana
Oct 12 2017
41
Amakuru

Kuri uyu wa 11 ukwakira  2017 nibwo ibyo Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Jeannette Kagame yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga ku miyoborere  n'imibereho myiza mu muryango ku rwego rw'igihugu,gahunda yangirijwe mu mudugudu wa Gishanga akagali ka Nyamuryango umurenge wa Gatore akarere ka Kirehe mu ntara y'Iburasirazuba.Ni ubukangurambaga bwateguwe mu rwewgo rwo guteza imbere imiyoborere myiza hagamijwe kugira imirryango itekanye.

Iyi gahunda kandi ikazakemura imitangire ya serivisi itanoze himakazwa umuco w'uburinganire n;ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore ,gukemura ibibazo biri mu muryango ndetse no kubungabunga ubuzima bw'umwana.Madamu Jeannette Kagame yanibukije ababyeyi ko bitewe n'ikibazo cy'abana b;abakobwa baterwa gihangayikishije,guta ishuli,n'imirire mibi ko ari bo bakwiye gufata iyambere mu guhangana nabyo.

Yagize ati "Gufata umwanya uhagije wo kuganira ku burere bw'amwana bacu,kubaha ibikenewe byose kugirango kwiga no gukura neza nibyo dusabwa nk'ababyeyi tukanibukako uburere bwabo bw'ibanze aritwe bureba mbere y'abarezi na leta.Turasabwa kandi kuganiriza abana bacu kugirango imbogamizi zibonetse zikemurwe hakiri kare"


Ibi bibaye kandi mugihe umwaka ushize mu Rwanda habaruwe abana b'abakobwa batwaye inda zitateguwe bagera ku 17,000 muri ako karere ka Kirehe by'umwihariko 994 bakaba aribo batwaye inda bari munsi y'imyaka 18.Kwirinda abarushora mu bukorwa byo kwiyandarika nibyo Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kuko bibangamira ejo heza harwo.

Yagize ati "Rubyiruko bana bacu,mwibukeko ubuzima bwanyu bushingiye ku mahitamo meza yanyu kuko arimwe nkingi zikomeye z'umuryango.Mwirinde ababashuka babajyana mu ngeso mbi kandi ibi tukazakomeza kubivuga kugirango iyi mibare iteye ubwoba batubwiye izabe itakigaragara kuko ituma mudategura ejo heza hanyu"

Ubu bukangurambaga bukaba bwarateguwe n'inzego zitandukanye za leta zirimo Minisiteri 9,Ingabo z'u Rwanda,Polisi y'Igihugu,Imbuto Foundation,Ibigo bishamikiye kuri leta n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye

 

Madamu Jeannette Kagame akaba yanaboneyeho gusura irerero ry'abana bari munsi y'imyaka 6 ryubatswe n'ababyeyi kugirango bajye babona aho basiga abana babo bagiye muyindi mirimo ariko bizeye umutekano w'abana babo


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account