Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Bishop John Kisiru wo muri Kenya yavuze ku isoko y'Umugisha iba mu Itorero rya Glory Church ku Kicikiro

Bishop wamamaye cyane muri Kenya ubwo yari mu Itorero rya Glory Church ku Kicukiro yavuze ko muri iryo Torero uzahaza wese azaberamo umugisha
Dec 18 2017
57
Utuntu nutundi

Ubusanzwe mu buuryo bw'imyizerere abantu bizera ko Imana ishobora kugukorera ibitangaza binyuze mu buryo bwinshi:Abantu benshi basigaye bagana insengero hirya no hino mu rwego rwo gukira indwara,ubuhanuzi,kubona ubutunzi,gushaka urubyaro,............


Urusengero rw'itorero "Glory Church" ruherereye ku Kicukiro ku cyapa kijya mu Mugi

Ku Kicukiro imbere y'icyapa cya Taxi zijya cyangwa ziva i Nyabugogo no mu Mugi mu Itorero ryitwa " Glory Church" ni hamwe mu hari itorero benshi mu Bayoboke baryo ndetse n'Abarigana baturutse ahandi bavuga ko rifite iriba ry'Umugisha aho buri muntu wese uje kuhasengera abona igisubio k'ikibazo cyose yari afite.

Bamwe mubaganiriye na Insiderwanda.com bemejeko ibyo atari amagambo ko bihereyeho ndetse n'abandi bajya baza kuhasengera bahamya iryo riba ry'umugisha rihari aho benshi muri bo baje nta kazi bafite ubu bakaba barakabonye,abari bafite uburwayi bugakira,hamwe n'ibindi byifuzo byinshi bibayeho kandi bakaba bahamya ko ibi ukihagera wizeye bihita byikora nta kindi bisaba.

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 ukuboza 2017 Bishop John Kisiru umwe mu bashumba bamamaye cyane muri Kenya  nawe yavuze ko aho muri iryo torero uzahagera wese azabona umugisha ndetse ko icyo azahasabira cyose azagihabwa n'Imana.

Yagize ati " Glory Churh" ni itorero ry'umugisha kandi uzarigana wese azabona umugisha kuko Imana yahacukuye iriba ry'Umugisha kandi Imana ikaba itabeshya."

Yavuze ko afite ingero nyinshi z'ahantu hagiye habera abantu umugisha kandi ngo ibyo siwe ubihamya ahubwo ni Bibiriya ibihamya.

Biteganyijwe ko muri iri Torero hazaba igiterane cyo guhesha umugisha ku bantu bose mu mwaka wa 2018 no gushimira Imana kubwo gusoza uwa 2017 kikazaba kuwa 31 ukuboza 2018 


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account