Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

ikibazo cyo kubura kw'imiti no gutinda kugera ku bacuruzi cyabonewe igisubizo kirambye

Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu icuruzwa ry'imiti rije gukemura burundi ikibazo cyo kubura kw'imiti n'igihombo ku bacuruza imiti
Dec 12 2017
55
Ubuzima

Kuri uyu wa 11 ukuboza nibwo ku nkunga y'ikigo Trade Mark East Africa (TMEA) hatangijwe ku mugaragaro uburyo bw'ikoranabuhanga mu gutumiza no gucuruza imiti,guhanahana amakuru y'aho imiti ikenewe iherereye,kugabanya igihe cyakoreshwaga mu kwemererwa gutumiza imiti ku bacuruzi bayo n'ibindi.

Ni umuhango wari urimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, abacuruza imiti, abayobozi batandukanye ndetse n’ukuriye Ikigo Trade Mark East Africa aho bose bahurije ku kuba iri koranabuhanga biteganyijwe ko rizakoreshwa n'ibihugu byose bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Nkuko byagarutsweho na Daniel Murenzi  ushinzwe ikoranabuhanga muri EAC yavuze ko ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry'imti bugiye gukemura ibibazo byinshi ndetse ko ahubwo bwari bwaratinze.

Murenzi yakomeje avuga ko iyi gahunda izatuma abacuruza imiti babona aho iri banyuze kuri Internet bityo byorohe kuyitumiza kuko bitazanyuzwa mu mpapuro hanyuma igere ku Banyarwanda bayikeneye byihuse dore ko ubusanzwe ibura ry’imiti rikunze kugaragara mu bihugu byinshi byo ku isi.

Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga rije koroshya ibintu nk'aho ubusanzwe kwemererwa kuzana umuti mu gihugu hakoreshejwe impapuro byamaraga amezi ari hagati y’atatu n’atandatu kubera ingendo no gusinyisha ahantu henshi ariko ubu bikazajya bimara umunsi umwe n’ibitinda ibe itatuari nako hasuzumwa ubuziranenge bwayo mu buryo bworoshye

Kuri Dr.Gashumba we yavuze ko ubu buryo buje gukemura ikibazo abacuruza imiti bagiraga cyo kwinubira itinda ry’amadosiye muri Minisiteri kubera gutinda kwigwaho bitewe n’ubuke bw’abakozi cyangwa bikaza birimo amakosa. Ibi bikaba byajyaga bituma bizinesi zitagenda neza none bigiye kujya byihuta n’ikurikirana ry’imisoro ryorohe yinjire yose nta kwibeshya bityo akaba ari igikorwa MINISANTE yakiriye neza.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account