Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Nubwo atsinze Tanzaniya ntibiyabujije gusezererwa muri Cecafa

Mu mukino umaze guhuza Amavubi y'u Rwanda na Kilimandjaro Stars ya Tanzaniya urangiye Amavubi atsinze uwo mukino ariko ntibyayiha amahirwe yo gukomeza
Dec 09 2017
65
Sport

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 ukuboza 2017 nibwo hari hateganyijwe umukino wa nyuma mu matsinda y'irushanwa rya Cecafa ryaberaga mu gihugu cya Kenya aho Amavubi yagombaga gukina umukino wayo wa nyuma na Kilimandjaro Stars ya Tanzaniya.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kenyatta mu Mujyi wa Machakos muri Kenya aho ku ruhande rw'ikipe y'igihugu Amavubi wasaga n'umukino wo guharanira ishema ry'u Rwanda kuko nubundi yasaga a'aho yasezerewe muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere n'ikipe y'igihugu ya Kenya  igasubirwa n'iya Zanzibar netse ikaza kunganya n'iya Libiya.

Ni umukino watangiye kandi amakipe yombi yigana ariko akajya anyuzamo agasatirana.Ku munota wa 17 w'igice cya mbere cy'umukino nibwo Amavubi yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe  na Nshuti Innocent nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Ombolenga Fitina maze ku ishoti rikomeye Aishi Salum Manula ntiyabasha kugira icyo akora umupira werekeza mu nshundura.

Nyuma y'uko Amavubi atsinze igitego cya mbere yabaye nko gukora intare mu jisho maze Tanzaniya maze si ukwataka karahava.Nyuma kotsa igitutu Amavubi Tanzaniya byaje kuyihira kuko ku munota wa 29 Daniel Reuben Lyanga yaje gucunga neza guhagarara nabi kwa ba myugariro b'Amavubi maze agahita atsind igitego cyo kwishyura nuko igice cya mbere karangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa

Igice cya kabiri n'impinduka ku ruhande rw'Amavubi aho umutoza Antoine Hey yahise akura mu kibuga Nshimiyimana Imran akamusimbuza Mukunzi Yannick naho Muhadjili asimburwa na Niyonzima Ally mugihe Nshuti Innocent yasimbuwe na Biramahire Abeddy.

Akimara kugera mu kibuga Biramahire Abeddy ku munota wa 65 w'umukino yaje guhabwa umupira mwiza na Ombolenga Fitina maze nyuma yo gucenga myuganiro wa Kilimandjaro Stars Mohamed Hussein Mohamed ahita atsinda igitego cya kabiri cy'Amavubi.

Nubwo umukino ujya kurangira Amavubi yokejwe igitutu n'ikipe y'igihugu ya Tanzaniya yakomeje kwiharagaraho bityo umukino urangira u Rwanda ruri imbere n'ibitego bibiri kuri kimwe cya Tanzaniya.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi

Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Manzi Thiery, Rutanga Eric, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Mico Justin, Nshuti Innocent na Hakizimana Muhadjili.

Ababanjemo ku ruhande rwa Kilimandjaro Stars ya Tanzaniya

Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Willson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Himid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan na Mohamed Hussein Mohamed.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account