Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Byari ibicika mu gitaramo cya Urban Boys kitabiriwe n'imbaga

Abasore babiri bagize itsinda Urban Boys baraye batamiye abafana babo aho bagaragaje imbaraga zitari zitezwe mu gushimangira ko iri tsinda ritigeze rihungabana
Dec 09 2017
72
Music

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishira uwa gatandatu nibwo Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kabosi bagize itsinda Urban Boys kuri ubu bataramiye abakunzi babo mu gitaramo cyabereye ahazwi nko kwa Mutangana I Nyabugogo mu mugi wa Kigali.

iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa tanu z'ijoro aho ahaberaga iki gitaramo hari hakubise huzuye ku buryo umuntu atabonaga aho akandagira ubwo abakunzi ba Urban Boys baje gushyigikira ndetse no kureba Urban Boys y'Abasore babiri (Humble na Nizzo)

Muri iki gitaramo abakunzi ba Urban Boys banejejwe n'indirimbo Mfumbata aba basore baherutse gushyira ahagaragara aho wasangaga buri wese afatanya nabo kuyiririmba.

Aba basore bagaragaje ko batatewe ikibazo icyo ari cyo cyose no kuba uwari mugenzi wabo Safi Madiba yarikuye muri itsinda nyuma yo kuririmba Mfumbata baririmbye na zimwe mu ndirimbo zabo za mbere zirimo Mama, Wampoye iki,Tayari n'izindi ndetse bakaba banagaragaye bishimiwe bikomeye n'abakunzi babo bari babukereye.

Kurikira amwe mu mafoto y'uko byari byifashe muri iki gitaramo:


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account