Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

APR FC yisubije intebe y'icyubahiro nyuma yo kunganya na Mukura Vs

Umukino wahuzaga APR FC na Mukura Vs warangiye banganyije igitego 1-1 bituma APR yisubiza umwanya wa mbere
Nov 27 2017
70
Sport

Wari umukino w'umunsi  wa 8 wa shampiyona y'icyiciro mu Rwanda aho wari wahuje ikipe ya APR FC ndetse na Mkura VS kuri stade Amahoro I Remera.

APR FC ya Jimmy Mulisa yagiye muri uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 irushwa na Kiyovu Sports inota rimwe.Yari imaze gutsinda imikino ine muri irindwi yakinnye, itsindwa rimwe inganya indi ibiri mugihe ikipe ya Mukura VS yo   yatsinzwe imikino ibiri gusa muri irindwi, inganya ine itsindwa umwe

Iyi kipe ya Mukura kandi yaje ishaka intsinzi ya gatatu muri uyu mwaka w’imikino itangira isa n’itanga icyizere ku bafana bayo ndetse mu minota itanu ya mbere ihusha uburyo bubiri bwombi bwa Mutebi Rashid.

Mu gihe Mukura VS yakoraga amakosa imbere y’izamu, APR FC yabonye uburyo bumwe ihita ibubyaza umusaruro ku munota wa munani ifungura amazamu ku gitego cya Buteera Andrew. Yateye ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Rwabugiri Omar ntiyabasha gukurikira umupira ugera mu rushundura.

APR FC yahise itangira kwiharira umupira, Sekamana Maxime na Muhadjili bashimisha abafana bari kuri Stade Amahoro ariko ubwugarizi bwa Mukura VS bukagerageza kwihagararaho.

Mukura VS nubwo yotswaga igitutu ntabwo yacitse intege ndetse ku munota wa 34 iza kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mutebi Rashid ku bwumvikane buke bwabaye hagati ya ba myugariro, Herve Rugwiro na Prince Buregeya.

Mbere yo kujya kuruhuka, Mukura VS yageze imbere y’izamu rya APR FC inshuro ebyiri harimo umupira wazamukanywe na Mutebi ariko Ombolenga awumukuraho nyuma ibona coup franc ku ikosa Buteera yari akoreye Duhayindavyi ariko Rugwiro arahagoboka.

Igice cya mbere cyaje kurangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gukinana ishyaka ku makipe yombi, by’umwihariko APR FC igerageza uburyo bwinshi ishaka igitego cya kabiri harimo ishoti ryageragejwe na Sekamana Maxime ku munota wa 54 ariko umunyezamu Rwabugiri, wigaragaje cyane, awukuramo.

Kunganya kwa APR FC ariko byayifashije kurara ku mwanya wa mbere, iwukuyeho Kiyovu.

Zombi zifite amanota 15 bagatandukanywa ku mubare w’ibitego bazigamye. APR FC izigamye ibitego bitandatu naho Kiyovu izigamye ibitego bitatu gusa.

Ku ruhande rwa APR FC habanjemo:

Kimenyi Yves , Fitina Omborenga, Albert Ngabo, Herve Rugwiro, Denis Rukundo, Hakizimana Muhadjiri, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Sekamana Maxime, Andrew Butera na Innocent Nshuti.

Naho ku ruhande rwa Mukura VS habanjemo:

Rwabugiri Omar, Zagabe Jean Claude, Ndayegamiye Abou, Duhindavyi Gael, Nshimirimana David, Iragena Said, Hassan Rugirayabo, Rashid Mutebi, Cedrick Samba, Hakizimana Kevin na Habihirwe Aristide.

Uko indi mikino yagenze:

APR FC 1-1 Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)

Miroplast FC  0-0 Amagaju FC (Mironko Stadium, 15:30)

Bugesera FC 1-1 Sunrise FC ( Nyamata,15:30)

Kirehe FC 2-1 Espoir FC ( Kirehe, 15:30)

Gicumbi FC 1-1 Police FC (Gicumbi, 15:30)

AS Kigali 2-1 Etincelles FC (Stade de Kigali, 15:30)


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account