• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Minisitiri w'ingabo Gen.James Kabarebe yasabye urubyiruko guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira kubana neza n'ibihugu bituranye n'u Rwanda

muri Kongere y'Urubyiruko rushamikiye kuri FPR yabaye kuri iki cyumweru Minisitiri w'ingabo yavuze ko afitiye icyizere urubyiruko ndetse ko nta tandukaniro n'ababohoye urwanda
Nov 26 2017
54
Mu Rwanda

Mu kiganiro Minisitiri w'Ingabo Gen. James Kaberebe yahaye abari bitabiriye ihuriro ry'urubyiruko rushamikiye k'umuryango wa FPR Inkotanyi kuri iki cyumweru tariki ya 26 ugushyingo 2017 ku cyicaro gikuru cy'uyu muryango giherereye I Rusororo mu karere ka Gasabo yagaragaje icyizere afitiye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi avuga ko abona rufite ishyaka nk’iry’urubyiruko rwabohoye igihugu ariko bakaba batandukaniye ku rugamba barwana.

Yagize ati "Urubyiruko rw’iki gihe hari aho ruhuriye n’urwo muri 1990, kuko namwe ndabona tubahagurukije ngo mutabare Igihugu mwabikora, ariko aho mukorera haratandukanye"

Yakomeje avuga ko 99% by’ababohoye igihugu bari urubyiruko.

Ahamya ko urugamba rwo muri 1990 rwari urwo gutanga amaraso ku rugamba ariko urw’iki gihe ngo ni urwo guhangana na byinshi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ubusugire n’ubukungu bw’igihugu.

Agira ati “Igikenewe kuri ubu  ni urubyiruko rufite uburere, rutari rwa rundi rutekereza kujya mu muhanda.  Uburambe bw’ibyamaze kubakwa buri mu maboko yanyu, ntabwo ari twe tugomba kubirinda.”

Bimwe mu byo yasabye urubyiruko kwitaho cyane ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ’ivugwa cyane cyane mu mahanga, guharanira kubana neza n’ibihugu bikikije u Rwanda kuko ari ho runyuza ibicuruzwa.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iyo Kongere ya FPR-Inkotanyi rwagaragaje ko rumaze kwiteza imbere ruhereye ku busa ubu rukaba rugeze kure.

umwe mu rubyiruko wari witabiriye iri huriro witwa Assoumpta Uwamariya yerekanye uburyo yinjiza amafaranga baikesheje umushinga we wo gukora divayi muri Beterave.

Ahamya ko kuri ubu ageze ku mari irenga miliyoni 5RWf, yarahereye ku bihumbi 20RWf mu myaka ine ishize.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR-Inkotanyi, Francois  Ngarambe yabwiye urubyiruko ko rugomba kuba abarinzi b’ibyagezweho, barwanya ibiyobyabwenge, isuku nke, n’imirire mibi

Biteganyijwe ko ku itariki ya 20 Ukuboza 2017 aribwo umuryango FPR-Inkotanyi uzizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho.


Umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR-Inkotanyi, Francois Ngarambe nawe ari mubatanze ikiganiro


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account