Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Police Fc yavuye ku mwanya wa mbere.

Mu mukino wahuje APR FC na POLICE FCC ku Kicukiro warangiye amakipe yombi anaganya ubusa ku busa bituma APR FC iva ku mwanya w'icybahiro muri champiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda
Nov 23 2017
57
Sport

Hari ku munsi wa karindwi wa champiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda aho umukino wahuzaga amakipe abiri ahuriye kukuba yose ari ay'inzego zishinzwe umutekano mu gihugu umukino waberaga kuri stade ya Kicukiro.Ni umukino watangiye kandi ugaragaza gucungana gukomeye ndetse amakipe yombi akajya anyuzamo akatakana kuburyo uko guhangana kwatumye igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi.

Mu gice cya cya kabiri abasore ba Jimmy Mulisa baje bariye karungu aho nk'umukinnyi Twizeyimana Martin Fabrice yagiye asigarana n'umunyezamu wa Police fc ariko akananirwa gutsinda.Ku monota wa 92 w'umukino nibwo ikipe ya Police yabonye uburyo bwari bwabazwe ariko birangira umuzamu wa Apr ababanye ibamba umupira awukuramo maze umukino uba urangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.Ni umukino kandi waranzwe no kutishimira imisifurire ku ruhande rw'ikipe ya APR FC.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'ikipe ya APR FC

Kimenyi Yves , Rukundo Denis, Ngabonziza Albert, Buregeya Prince , Rugwiro Herve, Nshimiyimana Amran, Buteera Andrew, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjir, Twizerimana Onesme, Sekamana Maxime

Ababanjemo ku ruhande rw'ikipe ya POLICE FC

Nzarora, Marcel,Issa Zappy, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Mohammed, Mwizerwa Amini, Nzabanita David, Mico Justin , Biramahire Christophe Abeddy

Mu kiganiro n'abanyamakuru umutoza wa Polic Fc Seninga Innocent yavuze ko ashinja abakinnyi be ko bakinnye neza ndetseko umusaruro uvuyemo awushimira Imana.

Naho Mugenzi we wa APR Fc Mulisa Jimmy yavuze ko abakinnyi be batabashije kubyaza umusaruro uburyo bagiye babona imbere y'izamu ariko ko ubu icyo bareba ari imukino imikino iri imbere.abajejwe ku kuba yakunze kugaragaza kutishimira imisifurire hagati mu mukino yavuze ko ntacyo ubu yavuga ku misifurire kuko umukino warangiye kandi bikaba bidashoboka ko bisubira inyuma.

Mu gihe umukino w APR na POLICE kandi Kiyovu Sport I Nyagatare yari irimo ikina na Sunrise aho yayaitsinze igitego kimwe ku busa cya Nizeyimana Djuma cyayihesheje gihita yicara ku mwanya wa mbere n'amanota 15 kuri 14 ya APR FC.

Nyuma y'umunsi wa 7 wa champiyona

Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2017:

 Umukino wagombaga guhuza Amagaju na Rayon Sports warasubitswe.
 Espoir FC 0-0 Bugesera FC

Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2017:

 APR Fc 0-0 Police Fc
 Kiyovu Sports 1-0 Sunrise
 Miloplast 2-2 Mukura VS
 Marines 1-4 AS Kigali

Ku wa Kane, tariki ya 23 Ugushyingo 2017
 Etincelles FC vs Musanze FC (Umuganda Stadium, 15:30)


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account