Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Nyuma yo gusezera muri Urban Boys SAfi Madiba yasanze Marina muri The Mane

Mu kiganiro n'abanyamakuru Safi Madiba yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa kabiri nibwo yatangaje ko ibikorwa bye bya muzika abyimuriye muri Label isanzwe irimo Sandra Teta ndetse na Marina
Nov 22 2017
50
Music

Hashize ibyumweru bisaga bibiri Safi Madiba atangaje ku mugaragaro ko atandukanye n'itsinda Urban Boys yari amazemo imyaka isaga 10 akoreramo umuziiki.Nyuma gato Safi yahise ashyira ahagaragara indirimbo ye nshyashya yise Got it yakoranye na Meddy uba muri Amerika kuri ubu.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Safi Madiba yashyize umukono ku masezerano amwemerera ggukorera Muzika muri Label ya The Mane isanzwe ibamo umuhanzi Marina ndetse na Sandra Teta.

Itsinda rya The Mane ryakiriye Safi Madiba riyobowe na Mupenda Ramadhan bakunze kwita Baad Rama, uyu akaba asanzwe azwi nk’umujyanama w’umuhanzikazi Marina. Umwuka w’imbaraga zo gukora n’umurava mu kazi batangiye ni byose mu mikoranire mishya ndetse ngo bizeye ko mu minsi ya vuba bazahita bashinga inzu izajya itunganya umuziki w’abahanzi mu buryo bw’amajwi bikazakomereza ku mashusho.

Baad Rama ufite ibikorwa by’umuziki wa Safi mu nshingano, yagize ati "Intumbero yacu ni uguteza umuziki w’Abanyarwanda imbere ku buryo uzagera ku rwego uhangana n’uw’abanyamahanga. Nta hangana n’abandi turimo”.

“Mu ncamake, twasinyanye amasezerano y’imyaka itatu, ikintu kirimo twavuga cy’ingenzi gikenewe kuzagerwaho ni imikoranire myiza ya The Mane na Safi, umuziki we tugomba kuwukora tukawugeza ku rwego mpuzamahanga nk’uko twabitangiye. Tuzagerageza gukora ibikorwa byinshi ku buryo ashobora gutera imbere akageza umuziki we ku rwego mpuzamahanga kandi mu buryo bwihuse."

Safi yunzemo ati "Nsanzwe ndi umunyamuziki murabizi, nakunze kurota nkora umuziki ku rwego mpuzamahanga. Twarahuye turaganira numva bafite igitekerezo cyo gushyira umuziki w’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga bihuza n’igitekerezo cyanjye. Naravuze nti reka nkorane n’aba bantu kuko duhuje intekerezo, kuko duhuje imbere hazaza."

Yavuze ko ajya kuva mu itsinda rya Urban Boyz yiyemeje gusiga byose ndetse adateganya kwishyuza ku nyungu yose abo bahoze baririmbana bazakura mu bikorwa bakoranye bakiri kumwe. Safi yanakomoje kuri Baad Rama bagiye gukorana avuga ko yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Kamichi, Rafiki n’abandi akaba amwizeyeho ubunararibonye, byongeye ngo baziranye kuva kera kandi ni urungano rwe bazakorana neza.

Insiderwanda.com ibajije Safi Madiba niba ntacyo itsinda Urban Boys rimugomba cg we arigomba yavuze ko ntacyo we ku ruhande rwe agomba Urban Boys ndetse anemeza ko ntacyo Urban Boys imugomba ko ariko kibaye gihari yazakimenyeshwa.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account