• socialize wit us:
Inkuru Irambuye

inkuru ya Jean de Dieu Murasira
Share Button

Safi Madiba aragiye ariko Urban Boys irasigaye kandi izakomeza kubaho

Mu kiganiro n'Abanyamakuru bamwe mu bagize itsinda URBAN BOYS bemeje ko nubwo mugenzi wabo bakoranaga atagihari Urban Boys yo izakomeza kubaho ndetse igakomeza urugamba rwo kuzamura muzika nyarwanda
Nov 10 2017
69
Music

Mu kiganiro bamwe mu basore bagize itsinda Urban Boys aribo Hmble Jizzo Ndetse na Nizzo kabosi bamaze kugirana n'itangazamakuru kuri uyu wa gatanu batangaje ko Urban Boys yerenze kuba itsinda ry'Abanyamuziki ko ahubwo ari Kampani yemewe n'amategeko bityo ko kuba umukozi umwe wa kampani yafata icyemezo cyo gusezera bitahagarika iyo kampani gukomeza imirimo yayo.

Bakomeje bavuga bitoroshye guhita babona umusimbura nka Safi wari ufite uburambe bw'imyaka 10 ariko ko ntakizabuza Urban Boys nka kampani gukora ndetse bagakora neza bityo bagakomeza gushimisha abakunzi ba Urban Boys ndetse n'Abanyarwanda muri rusange cyane abakundaga umuziki wabo.

Kuri Jean de Dieu uzwi nka 2 Pac  umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma itsinda Urban Boys rimenyekana muri muzika yabo akaba n'umuterankunga waryo yavuzeko mubyo ateeganya kumva gusenyuka kwa Urban Boys bitarimo,yanavuze kandi ko azakomeza gukora uko ashoboye ariko intego za Urban Boys zikagerwaho mu gukomeza gutera imbere mu buryo bw'umuziki ndetsse n'ibindi.

Babajijwe ku bijyanye no kuba baba bafite uzasimbura Safi kugeza utagihari cyangwa niba bazakomeza gukora umuziki at 2 bavuze ko kugeza ubu batarategura neza uzamusimbura ko ariko aribyo bigiye gukurikiraho gusa bikaba bigomba gukorwa byitondewe .Bakomeje bavuga kandi ko ibikorwa byabo nya muzika bikomeje harimo kuba bagiye gukora ibitaramo bitandukanye ndetse no gukora zimwe mu ndirimbo zabo zari zitararangira.

bakaba basoje bishimira itangazamakuru by'umwihariko uburyo ridahwema kubaba hafi ,abakunzi babo ndetse n'abanyarwanda muri rusange banabasezeranya gukomeza kubashimisha mu ndirimbo zabo

.


Ibitekerezo Byatanzwe
tanga igitekerezo

Create Account



Log In Your Account